Komite Nyobozi icyuye igihe yashimiwe umusanzu yatanze mu iterambere ry’Akarere
Ku wa 30 Ukwakira 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gakenke habereye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Madamu Mukandayisenga Vestine, wari Umuyobozi w’Akarere, na Madamu Nankunda Jolly, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, wasigaranye by’agateganyo inshingano z’Umuyobozi w’Akarere.
Uyu muhango wayobowe na Madamu Ndacyayisenga Scholastique, Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere icyuye igihe, wari uhagarariye Perezida w’Inama Njyanama icyuye igihe (2021–2026). Witabiriwe n’Abajyanama b’Inama Njyanama icyuye igihe, abagize Komite Nyobozi y’Akarere icyuye igihe, abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano.
Iri hererekanyabubasha ryabaye mu gihe hategerejwe amatora y’abagize Komite Nyobozi nshya y’Akarere ateganyijwe mu Gushyingo 2026. Muri iki gihe cy’inzibacyuho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere azakomeza imirimo ye ashinzwe, anasigare ashinzwe by’agateganyo inshingano z’Umuyobozi w’Akarere, kugira ngo imikorere n’imikoranire y’inzego z’Akarere bikomeze nta nkomyi.
Mu butumwa bwatanzwe muri uyu muhango, hashimiwe abagize Komite Nyobozi n’Inama Njyanama icyuye igihe ku musanzu ukomeye, umurava n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’imyaka itanu bamaze mu nshingano, bagira uruhare mu guteza imbere Akarere ka Gakenke.
Abahawe inshingano zo gukomeza kuyobora Akarere by’agateganyo basabwe kuzikorana ubwitange, ubushishozi n’ubufatanye n’abandi bayobozi ndetse n’abakozi, hagamijwe gukomeza ibikorwa by’iterambere, imitangire ya serivisi inoze no gukomeza kwesa imihigo.
Iyi nzibacyuho igamije gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza no gutuma ibikorwa by’Akarere ka Gakenke bikomeza uko bisanzwe, mu gihe hategerejwe Komite Nyobozi nshya izatorwa mu Gushyingo 2026.