Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Menya Akarere ka Gakenke

AHO GAHEREREYE

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Akarere ka Gakenke gafite ubuso bungana na 704.06 Km2; Imirenge 19; utugari 97 n’imidugudu 617. Akarere ka Gakenke gatuwe n’Abaturage 365,292 . ubucucike bw’abaturage (Population density) ni 520 kuri Km2 imwe. Abagore 192,692 (52.8%), Abagabo 172,600( 47.2 %).

 IMBIBI Z’AKARERE KA GAKENKE

Akarere ka Gakenke gahana imbibi n’Akarere ka Musanze, mu Majyaruguru yako Akarere ka Nyabihu na Ngororero i Burengerazuba, mu Burengerazuba bw’Amajyepfo hari Akarere ka Muhanga, mu Majyepfo gahana imbibe n’Akarere ka Kamonyi, i Burasirazuba bwako hari Akarere ka Rulindo, i Burasirazuba bw’Amajyaruguru hakaba Akarere ka Burera.

Ibiro by'Akarere byubatse mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Rusagara,Umudugudu wa Kabaya kuri latitude 1.38924 na longitude 29.46466.

Telephone: +250 788384491

Hamagara ku buntu: 4041

Email: info@gakenke.gov.rw

 

 

Amakuru y'ibanze y'Akarere ka Gakenke

19

Imirenge

97

Utugari

617

Imidugudu

365 292

Abaturage (2022/NISR)

704.06

Ubuso (Km2)

 

520

Ubucucike (Km2)

Imirenge

Akarere ka Gakenke kagabanijwemo imirenge 19 ariyo: Busengo, Coko, Cyabingo, Gakenke, Gashenyi, Mugunga, Janja, Kamubuga, Karambo, Kivuruga, Mataba, Minazi, Muhondo, Muyongwe, Muzo, Nemba, Ruli, Rusasa na Rushashi.