Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Komite Nyobozi y'Akarere

Menya Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke. 

Umuyobozi w'Akarere

MUKANDAYISENGA Vestine

MUKANDAYISENGA VESTINE

Ni umuyobozi ufite ubunararibonye mu iterambere ry’abaturage, imicungire y’imishinga, imiyoborere, uburinganire n’ubwuzuzanye, gukurikirana, gusuzuma no kwigira ku bikorwa by’iterambere. 

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubworozi (Animal Production) n’iy’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Imicungire y’Ubucuruzi (MBA), yibanze ku micungire y’imishinga (Project Management).

 

Yakoze muri DUHAMIC-ADRI kuva mu Ugushyingo 2012 kugeza mu Kuboza 2023, aho yabaye Umukozi ushinzwe ibikorwa by’imishinga mu karere, Umuhuzabikorwa w’imishinga itandukanye. Yabaye Umuyobozi ushinzwe gukurikirana, gusuzuma no kwigira ku bikorwa by’umushinga IGIRE-JYAMBERE. Yanabaye impuguke mu bukangurambaga bw’uburinganire n’ubwuzuzanye, akoresha uburyo bwa GALS (Gender Action Learning System).

Kuva mu Kuboza 2023 kugeza mu Ukwakira 2026, yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, aho yagize uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza, imibereho y’abaturage no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’Akarere. Ku wa 24 Ugushyingo 2026, Yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gakenke.

XX
XX

 

Abayobozi b'Akarere bungirije

Irakarama Justin

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu

IRAKARAMA JUSTIN

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gakenke Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (Kuva ku wa 24 Ugushyingo 2026-)

 

 Imirimo yakoze

  • Yabaye Umuyobozi Ushinzwe Abakozi mu Bitaro bya Butaro.
  • Yabaye Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu.
  • Yabaye umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi, Gukurikirana no Gusuzuma Ibikorwa mu Bitaro bya Nyamata Level II Teaching Hospital.
  • Umuyobozi Mukuru wa Advanced Medical Diagnostic Clinic i Kigali.
  • Perezida wa JAF Muhoza.
  • Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Musanze.

Amashuri yize

  • Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye n’Imicungire y’Ubucuruzi (MBA).
  • Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kaminuza mu bijyanye n’Imicungire (Bachelor’s Degree in Management).
  • Impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, icyiciro cya kabiri (A2) mu bijyanye n’Ibaruramari.

    XXX
    XXX

Hakizimana Jean Bosco

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage

HAKIZIMANA JEAN BOSCO

Ni Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage guhera ku wa 24 Ugushyingo 2026.

Amashuri n’amahugurwa

  • Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Burezi, yakuye muri Kaminuza ya Hiroshima mu Buyapani.
  • Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Bumenyi n’Uburezi, yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (KIE).
  • Yahawe impamyabumenyi y’amahugurwa y’igihe kirekire mu bijyanye n’Igenamigambi na UNESCO.
  • Yize amashuri yisumbuye mu ishami ry’Uburezi.

Imirimo yakoze

Yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo kuva mu 2018 kugeza mu 2021, nyuma ayobora Umurenge wa Ruli kuva muri Mutarama 2022 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2026.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Gakenke (2015–2016)

Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Gakenke (2010–2015)

Umukozi Ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo (2010)

Umugenzuzi w’Amashuri mu cyahoze ari Komine Bukonya (2003–2005)

Umuyobozi n’Umurezi mu Ishuri Ribanza rya Kibumba (1999–2003)

 XXX
XXX