Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ITALIKI IZABERAHO IMURIKABIKORWA RY'AKARERE KA GAKENKE YAMENYEKANYE

Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Mu Cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Gakenke habereye inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere (JADF), igamije kurebera hamwe imyiteguro y’Imurikabikorwa ry’Akarere ka Gakenke (Gakenke Open Day) riteganyijwe kuba kuva ku wa 28 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026. Iyi nama yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, NIYONSENGA Aimé François

Abitabiriye inama baganiriye ku myiteguro y’imurikabikorwa, uburyo abafatanyabikorwa bazaryitabira, imitunganyirize y’ahazerekanirwa ibikorwa, ndetse n’ingamba zo kurushaho kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa n’amahirwe y’ishoramari ari mu Karere ka Gakenke.

Imurikabikorwa rizaba umwanya mwiza wo kumurika ibyagezweho n’abafatanyabikorwa mu iterambere, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari no gukomeza ubufatanye bugamije iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage.