Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

IKIGO CY'IBARURISHAMIBARE CYAKOZE UBUGENZUZI BW'IMIHIGO Y'AKARERE

Ku wa 10 Nyakanga 2026, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yakiriye itsinda ry'abakozi b'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ryari ritangiye ubugenzuzi ku ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'Akarere y'umwaka wa 2025–2026.

Umuyobozi w'Akarere yagaragarije iri tsinda ishusho rusange y'uko Akarere gahagaze mu kwesa Imihigo, agaragaza ko kugeza ubu imihigo yeshejwe ku gipimo cya 92.6%. Yasobanuye ko mu rwego rw'iterambere ry'ubukungu imihigo yeshejwe ku gipimo cya 96.4%, mu rwego rw'iterambere ry'imibereho myiza yeshejwe ku gipimo cya 93.9%, mu gihe mu rwego rw'imiyoborere myiza yeshejwe ku gipimo cya 85.2%.

Yanagarutse ku mihigo itaragera ku gipimo cya 100%, irimo uwo gutera intanga amatungo wagezweho ku gipimo cya 72.2%, ndetse n'uwo kubakira amacumbi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wagezweho ku gipimo cya 85%, asobanura impamvu iteshejwe ku gihe n’ingamba zashyizweho kugira ngo yihutishwe. Itsinda ry’abugenzuzi, ryasobanuye ko hateganyijwe gusuzumwa dosiye zikubiyemo raporo z'Imihigo, kugirana ibiganiro na Komite ya JADF, Biro y'Inama Njyanama y'Akarere ndetse na Komite Nyobozi. 

Hakozwe ingendo zo gusura ibikorwa bitandukanye biri mu Mihigo y'Akarere ya 2025–2026 mu Mirenge, mu Tugari no mu Midugudu, hagamijwe kugenzura uko byashyizwe mu bikorwa no kwemeza ibyagezweho.

Abakozi ba Statistic baje mu bugenzuzi bw'imihigo