Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasuye imishinga y’Iterambere mu Karere ka Gakenke

Ku wa 6 Ukwakira 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yakiriye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ari kumwe n’abayobozi b’Inzego z’Umutekano mu Ntara, mu ruzinduko rugamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2026–2027 n’imishinga y’iterambere.

Muri uru ruzinduko, abayobozi beretswe uko ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo rihagaze, ibyagezweho, imbogamizi zikiriho n’ingamba zafashwe kugira ngo ibikorwa bikiri inyuma byihutishwe. Ibi bigamije kunoza imikorere, kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa biteganyijwe no kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma yo kugaragarizwa raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo, abayobozi basuye imishinga itandukanye iri gukorerwa muri aka Karere, bareba aho igeze n’uko ishyirwa mu bikorwa ryayo rihagaze.

Mu mishinga yasuwe harimo ivugururwa ry’Ikigo Nderabuzima cya Muhondo, aho icyiciro cya kabiri cy’imirimo kigeze kuri 99%. Muri iki cyiciro hubatswe inzu yakira abarwayi bivuriza bataha, inzu itangirwamo serivisi mbonezamirire n’amacumbi abiri, hanasanwa laboratwari n’inzu y’ababyeyi. Iyi mirimo yatwaye asaga miliyoni 732 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abayobozi basuye kandi umuyoboro w’amazi wa Gahoki–Gihoki, ufite uburebure bwa kilometero 17, uri kuvugururwa kugira ngo wongere ubushobozi bwo kugeza amazi meza ku baturage. Uyu mushinga uzafasha abaturage barenga 2.300, ibigo by’amashuri bibiri n’ikigo nderabuzima kubona amazi meza. Biteganyijwe ko uzatwara asaga miliyoni 153 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umushinga w’amashanyarazi n’amazi wa Nyabarongo II na wo uri mu yasuwe. Uyu mushinga ugeze ku gipimo cya 78% cy’ishyirwa mu bikorwa, ukaba uteganyijwe gutanga amashanyarazi angana na megawati 43,5. Byitezwe kandi ko uzagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa remezo by’ingufu n’amazi, bityo ukarushaho gufasha abaturage kubona serivisi z’ingenzi no guteza imbere ubukungu.

Uru ruzinduko ni umwanya wo gusuzuma aho ibikorwa by’iterambere bigeze, kugaragaza ibikwiye kwitabwaho kurushaho no guhuza imbaraga z’inzego zitandukanye kugira ngo imihigo n’imishinga biteganyijwe bizagerweho mu gihe cyabyo, bigire uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Gakenke.

Sura X