Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Guverineri Mugabowagahunde yibukije abaturage kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara, yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Kidomo, Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, n’abo mu Kagari ka Nyanamo, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, mu Nteko y’Abaturage.

Iyi Nteko yitabiriwe n’Abayobozi b’Uturere twa Gakenke na Burera, abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye z’Uturere twombi.

Mu butumwa yagejeje ku baturage, Guverineri Mugabowagahunde yabibukije kwirinda gukora, gucuruza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birimo Kanyanga n’ibindi bikoranywe n’uburyo bunyuranyije n’amategeko. Yabasobanuriye ko bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima, zirimo indwara z’umwijima, impyiko n’umutima, ndetse no gutakaza ubuzima.

Yasabye abaturage kureka ibyo bikorwa no gutanga amakuru ku babikora, kugira ngo inzego zibishinzwe zibikumire, hirindwe ingaruka zabyo ku buzima n’imibereho y’abaturage.

Yanasabye abaturage kwitabira amatora y’inzego z’ibanze yari ateganyijwe ku wa 24 Ukwakira 2026, no gushyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere.

Hanashimangiwe akamaro ko gukoresha neza ubutaka buhingwa no guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa, hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza iterambere rirambye.

Nyuma y’ibiganiro, abaturage bahawe umwanya wo kugaragaza ibitekerezo, ibyifuzo n’ibibazo bafite, kugira ngo bisuzumwe kandi bihabwe umurongo ukwiye n’inzego bireba.