Guverineri Mugabowagahunde yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kubaka ejo hazaza
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano n’izindi ngeso mbi, avuga ko bishobora kubasubiza inyuma mu gihe abandi baba batera imbere.
Ibi yabivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, mu gitaramo cyahuje urubyiruko n’abaturage muri Centre ya Gakenke, mu Murenge wa Gakenke, mu rwego rwo gukangurira urubyiruko gusigasira indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda no kwirinda imyitwarire ishobora kubangiriza ejo hazaza.
Guverineri Mugabowagahunde yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza harwo, ashimangira ko kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, kugira imyitwarire n’imyambarire iboneye ndetse no gukomeza kwitabira amashuri ari ingenzi mu kugera ku ntego.
Yagize ati: “Urubyiruko rwagiye mu businzi, abandi babyuka bajya mu kazi, wowe utabasha kweguka kubera ‘hangover’. Abandi batera intambwe bagana imbere, wowe utera eshatu usubira inyuma.”
Yongeyeho ko kubona urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge kugeza ubwo rutakaza ubushobozi bwo gukora ari ibintu bidakwiye, asaba urubyiruko kubyirinda no guharanira kugira ubuzima bubafasha kugera ku nzozi zabo.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Gakenke, abahagarariye inzego z’umutekano, urubyiruko, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.
Abahanzi barimo Danny Vumbi, Elina, Umusizi Ange na Jorijiwi Rwanda, bakoresheje indirimbo n’imikino itandukanye mu gutanga ubutumwa bushishikariza urubyiruko kugira imyitwarire myiza, kwitabira ishuri, gusigasira umuco no kwirinda ibiyobyabwenge.
Iki gikorwa ni kimwe mu bigize ubukangurambaga bw’Akarere ka Gakenke bufite insanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko Twifuza”, bugamije gukomeza kuganiriza urubyiruko ku ndangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda, imyitwarire iboneye no kwirinda ibiyobyabwenge.
Gikurikiye ikindi gitaramo cyabereye mu Murenge wa Mugunga mu mpera z’icyumweru gishize. Ubukangurambaga burakomeje, aho mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe ibindi bitaramo bibiri bizabera mu Mirenge ya Ruli na Muyongwe.