Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

GAKENKE YASANGIJE BUGESERA UBUNARARIBONYE MU ISHYIRWA MU BIKORWA RYA GAHUNDA Z'IMIBEREHO MYIZA

Ku wa 30 Nyakanga 2026, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yakiriye Komisiyo y'Imibereho Myiza y'Abaturage mu Nama Njyanama y'Akarere iri mu rugendoshuri rugamije kungurana ubunararibonye ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zizamura imibereho myiza y'abaturage.

Mu biganiro, hagaragajwe uburyo Akarere ka Gakenke gashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwitabira Ubwisungane mu Kwivuza (CBHI), kwizigama muri EJO HEZA no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, hanasobanurwa uruhare rw'amatsinda y'abaturage mu kwimakaza umuco wo kwizigama no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije imiryango yabo.

Nyuma y'ibiganiro n'ubuyobozi bw'Akarere, Komisiyo y'Imibereho Myiza mu Nama Njyanama y'Akarere ka Bugesera yakomeje urugendoshuri isura abaturage bo mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Kagoma, itsinda ry'abakozi b'Akarere ndetse na bamwe mu bagize Komisiyo y'Imibereho Myiza mu Nama Njyanama y'Akarere ka Gakenke. 

Basuye abaturage bibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, baganira ku ruhare rw'ayo matsinda mu guteza imbere umuco wo kwizigama muri gahunda ya #EjoHeza no kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), nk'inkingi zifasha abaturage kugera ku mibereho myiza n'iterambere rirambye.

Mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Cyintare, basuye umuryango wa Mukanzasaba Justine wubakiwe inzu yo guturamo kuko iyo wabagamo yari ishaje cyane.

Iyo nzu yubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Gakenke n'Itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Musanze. 

Urugendo rwasojwe itsinda rishima amasomo rwakuye ku Karere ka Gakenke, bavuga ko bagiye kugerageza kwigana ibishoboka mu Karere baturukamo.

AMAFOTO