Gakenke: Urubyiruko 163 rwasoje Amahugurwa y’Imyuga n’Ubumenyingiro
Abanyeshuri 163 barangije amasomo y'igihe gito mu Ishuri ry'Imyuga rya Our Sisters Opportunities, riherereye mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke, ku wa Kane, taliki ya 06 Kanama 2026, bahawe impamyabushobozi zibemerera kwinjira ku isoko ry'umurimo no kwihangira imirimo.
Ni icyiciro cya gatanu iki kigo gihaye impamyabushobozi mu bijyanye no guhanga Imideli, ubudozi, kwihangira imirimo irimo iyo gukora amasabune n'Ikoranabuhanga, aho kimaze gushyira ku isoko abasaga 600.
Uyu muhango witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, @AurelieRG, abahagarariye @RTB_Rwanda, ababyeyi, inzego z'umutekano, abafatanyabikorwa ba @oso_oursisters n'abandi bafite uburezi n'iterambere ry'imyuga mu nshingano.
Mu butumwa bwatangiwe muri ibi birori, hibukijwe ko ubumenyi ngiro ari umwe mu nkingi zifasha urubyiruko kwihangira imirimo, guhanga udushya no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.
Akarere ka Gakenke gakomeje gushyigikira gahunda yo guteza imbere amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, hagamijwe kongerera urubyiruko ubushobozi, amahirwe yo kubona akazi no kwiteza imbere binyuze mu myuga.
Mu myaka itatu ishize, abasaga 900 basoje amasomo y’igihe gito, abafasha mu rugendo rwo kwihangira imirimo no kwiteza imbere.