Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Gakenke: Ubukangurambaga bwa Gendana Konti Bwasojwe, Abagore Bashishikarizwa Gukoresha Serivisi z'Imari z'Ikoreshwa ry'Ikoranabuhanga

kuri uyu wa 04 Kanama 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere habereye umuhango wo gusoza ubukangurambaga bwa Gendana Konti, gahunda igamije kongerera abagore ubushobozi binyuze mu kubafasha kugera no gukoresha serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubu bukangurambaga bwateguwe na Banki Nkuru y'u Rwanda, bugamije gushishikariza abagore gukoresha serivisi z'imari zitangirwa kuri telefoni zigendanwa mu kwishyura no gukora ibindi bikorwa by'imari.

Uyu muhango wahuje abagore bahagarariye abandi baturutse mu Mirenge yose y'Akarere , hamwe n'abafatanyabikorwa batandukanye bafite uruhare mu guteza imbere ikoreshwa rya serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda.

Witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, abahagarariye Banki Nkuru y'u Rwanda, ndetse n'abayobozi bahagarariye MTN Rwanda, Airtel Rwanda na NCBA Bank Rwanda

Abitabiriye uyu muhango bongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza guteza imbere serivisi z'imari zizewe, zihendutse kandi zigerwaho na bose, mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'ubukungu bushingiye ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

Ubukangurambaga bwa Gendana Konti buri muri gahunda z’igihugu zo kongera uruhare rw'abagore muri serivisi z'imari no kwihutisha ikoreshwa ry'uburyo bwo kwishyurana hadakoreshejwe amafaranga afatika, nk'umusingi w'iterambere rirambye kandi ririmo buri wese.

AMAFOTO