Gakenke hatangijwe ubukangurambaga bwa #TwagiyeKashiresi bushishikariza kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga
Kuri uyu wa 2 Ukwakiea 2026, muri Centre ya Gakenke, habereye ubukangurambaga bwa #TwagiyeKashiresi, bugamije gushishikariza abaturage n’abacuruzi gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga ahererekanywa mu ntoki mu bikorwa by’ubucuruzi no mu zindi serivisi.
Muri ubu bukangurambaga, hibanzwe kuri eKash, uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha kohereza no kwakira amafaranga hagati ya konti za banki na Telefone (Mobile Money), ku kiguzi gito. Binyuze muri eKash, umuntu ashobora kohereza amafaranga agera kuri miliyoni 10 Frw ku kiguzi cya 20 Frw. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine ari kumwe n’intumwa za Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, RSwitch, ibigo by’imari ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho no guhererekanya amafaranga.
Ubukangurambaga bwari bunarimo abashyushyarugamba barimo Anitha Pendo na Rusine, basusurukije abitabiriye banatanga ubutumwa ku kamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana.
Abaturage kandi bahawe umwanya wo gusubiza ibibazo bijyanye n’imikoreshereze y’izi serivisi, abatanze ibisubizo nyakuri bagahabwa ibihembo.
Aha kandi hari intore mu ikoranabuhanga, zafashaga abaturage gusobanukirwa no kwiga uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kohereza no kwakira amafaranga.
Abitabiriye bakanguriwe gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana, mu rwego rwo koroshya serivisi z’imari no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Banashishikarijwe kwicungira umutekano, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge.