Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Gakenke: Hagaragajwe ibyagezweho n’Inama Njyanama muri manda ya 2021–2026

Ku wa 11 Nzeri 2026, Akarere ka Gakenke kamurikiye abaturage ibyagezweho n’Inama Njyanama muri manda y’imyaka itanu (2021–2026), byibanze ku iterambere, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Inama yitabiriwe n’Abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Abajyanama b’Akarere, intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru n’abandi batumirwa. Umushyitsi Mukuru akaba n’Imboni y’Akarere ka Gakenke yari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, J. Uwizeye.

Muri iyi manda, Inama Njyanama yakurikiranye ibikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi n’ubworozi, imihanda n’ibiraro, amazi n’amashanyarazi, ndetse no guteza imbere uburezi n’ubuzima.

Perezida w’Inama Njyanama, Mugwiza Télésphore, yavuze ko hashyizwe imbaraga mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa by’iterambere, cyane cyane mu bikorwa remezo, uburezi n’ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko hari imishinga itararangira izakomeza kwitabwaho, irimo Gare ya Gakenke, imihanda n’ibiraro.

Minisitiri J. Uwizeye yashimiye Inama Njyanama ku bikorwa yakoze, asaba ko hakomeza kongerwa imbaraga mu bice bikigaragaramo imbogamizi no gukoresha neza amahirwe ahari mu kwihutisha iterambere ry’Akarere.

Reba amafoto kuri X