Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Gakenke: Abayobozi b’inzego z’ibanze bongererwa ubushobozi mu gutegura imyubakire no gukoresha neza ubutaka

Ku wa 18 Kanama 2026, mu Karere ka Gakenke hakozwe amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abayobozi n’abakozi mu gukoresha neza Igishushanyo Mbonera cy’Imikoreshereze y’Ubutaka (Master Plan), hagamijwe guteza imbere imiturire n’imyubakire iteguye neza kandi ijyanye n’icyerekezo cy’iterambere ry’Akarere.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’intumwa za Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) n’inzobere mu mitunganyirize y’imijyi n’abagenagaciro. Yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, nyuma yo kwakira mu biro bye abahagarariye abahugura, bakaganira ku ruhare rw’ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa no gukoresha neza Master Plan.

Mu biganiro bagiranye, hibanzwe ku kamaro ko gufata ibyemezo bishingiye ku igenamigambi, kugira ngo imikoreshereze y’ubutaka n’imyubakire bitazavamo ibibazo mu gihe kiri imbere, ahubwo bibe umusingi w’iterambere rirambye.

Abitabiriye amahugurwa bunguranye ubumenyi ku buryo bwo gusoma no gukoresha Master Plan, kumenya ahagenewe ibikorwa bitandukanye no gufasha abaturage kubona serivisi zishingiye ku butaka n’imyubakire mu buryo bunoze.

Ni igikorwa gifite umwihariko kuko Master Plan ya Gakenke igena imikoreshereze y’ubutaka mu buryo burimo ahagenewe ubuhinzi, amashyamba, imiturire, ubwikorezi, ubucuruzi, inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bushimangira ko gukoresha neza iki gishushanyo mbonera bizafasha kugira Akarere gafite imyubakire ijyanye n’igihe, ibikorwa remezo biteguye kandi ubutaka bukoreshwa mu buryo bwongera umusaruro n’agaciro kabwo.

Sura inkuru kuri X