ABANYESHURI BASAGA 7000 BATANGIYE IBIZAMINI BISOZA AMASHURI YISUMBUYE
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, Kimwe n'ahandi hose mu gihugu, abanyeshuri basoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level) n’abasoza icyiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’Level) mu Karere ka Gakenke batangiye gukora Ibizamini bya Leta.
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, ari kumwe n'abayobozi bafite uburezi mu nshingano n’abahagarariye inzego z’umutekano, batangirije ku mugaragaro ibi bizamini kuri Site ya GS Nyarutovu, iherereye mu Murenge wa Nemba, ahari gukorera abakandida 367.
Muri rusange, mu Karere ka Gakenke, abakandida 6,322 ni bo bari gukora Ibizamini bya Leta, bibera kuri site 22.
Mu butumwa yagejeje ku banyeshuri, Umuyobozi w'Akarere yabifurije amahirwe masa, abasaba gukorana ibizamini ubwitonzi n'ubushishozi.