Minisitiri Habimana yasuye ibyanya bigenga by’ibiribwa, aganira n’abahinzi ku ngamba zp kongera umusaruro
Mu rwego rwo gukomeza gukurikirana no guteza imbere ubuhinzi, ku wa 20 Ugushyingo 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke w’Agateganyo, Nankunda Jolly, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’abahagarariye inzego z’umutekano, basuye Ibyanya Bigega by’Ibiribwa (FOBASI) biherereye mu Mirenge ya Gakenke na Cyabingo.
Ni uruzinduko rugamije kureba uruhare ibyanya bigega by’ibiribwa bigira mu kongera umusaruro w’ibiribwa, gusuzuma imikorere yabyo no kuganira n’abahinzi ku ngamba zo kunoza ubuhinzi.
Abayobozi basuye FOBASI ya Mukinga, ifite ubuso bwa hegitari 26, buhinzeho ibigori kandi bukorerwaho na Koperative Twongere Umusaruro. Basuye kandi FOBASI ya Kagoma, ifite ubuso bwa hegitari 172, ikorerwaho na Koperative Twihangire Umurimo, by’umwihariko site ya Mazinga nayo ihingwaho ibigori.
Mu biganiro n’abahinzi, hibanzwe ku buryo bagezwaho inyongeramusaruro, ubwitabire mu gushyira imyaka mu bwishingizi kugira ngo birinde ibihombo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’ibikorwa remezo bifasha mu kwita ku musaruro, birimo ubwanikiro.
Abahinzi bagaragarije Minisitiri ko bafite icyizere cyo kubona umusaruro ushimishije aho ubusanzwe basaruraga toni eshanu z’ibigori kuri hegitari, ariko ko bitewe n’ingamba n’uburyo bushya bw’imikorere biri gushyirwa mu bikorwa, bizeye ko umusaruro uzazamuka ukagera kuri toni umunani kuri hegitari, ndetse bakaba bafite intego yo kuzagera kuri toni 10 kuri hegitari imwe.
Abahinzi bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo, zirimo ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kubona ubwishingizi bw’imyaka ndetse n’ubwanikiro budahagije.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabashimiye umuhate n’uruhare bagira mu guteza imbere ubuhinzi, abizeza ko ku bufatanye n’inzego bireba hazakomeza gushakirwa ibisubizo by’imbogamizi bagaragaje, kugira ngo ubuhinzi bukomeze gutanga umusaruro ufatika.
Ibyanya Bigega by’Ibiribwa biri mu gahunda ya Leta y’u Rwanda yatangijwe mu 2025, igamije guhuza ubutaka buhingwa, kongera umusaruro w’ibiribwa, gukoresha neza ubutaka bushobora guhingwa no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu buhinzi burambye.