Gakenke: Umushinga KUNGAHARA wasojwe, hishimirwa uruhare wagize mu kuzamura imibereho y’abaturage
Ku wa 17 Ugushyingo 2026, mu Murenge wa Kamubuga, mu Karere ka Gakenke, habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro umushinga KUNGAHARA, wari ugamije kurwanya imirire mibi mu bana, guteza imbere ubworozi bw’inkoko no kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo, kugira ngo imiryango ibashe kubona indyo yuzuye kandi inoze.
Uyu mushinga wamaze imyaka itatu ukorera mu Karere ka Gakenke, uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union – EU) n’Ikigo cya Leta ya Autriche gishinzwe Iterambere (ADA), binyuze muri CARE Austria, ushyirwa mu bikorwa na CARE International Rwanda ku bufatanye na DUHAMIC-ADRI.
Umuhango wo kuwusoza witabiriwe n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Gakenke, Ntoranyi Dieudonné, intumwa za CARE International Rwanda na DUHAMIC-ADRI, abayobozi mu nzego zitandukanye, abagenerwabikorwa ndetse n’abaturage.
Abahinzi 10,243 bafashijwe kongera umusaruro
Mu gihe cy’imyaka itatu uyu mushinga wamaze ukorera muri Gakenke, wafashije abahinzi 10,243, binyuze mu matsinda 352 y’abahinzi, hagamijwe kubongerera ubushobozi mu buhinzi, kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo no kunoza uburyo bakora ubuhinzi.
Uyu mushinga kandi wagize uruhare mu kubaka ibikorwa remezo bifasha mu gutunganya, kubika no kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku isoko, birimo ubwanikiro bw’imyaka, ibagiro ry’ingurube n’amaguriro yagenewe gucururizwamo umusaruro w’ubuhinzi. Ibi bikorwa byitezweho gufasha abahinzi kongera agaciro k’umusaruro wabo, kugabanya igihombo nyuma y’isarura no koroherezwa kuwugeza ku isoko.
Uruhare mu kurwanya imirire mibi
Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, KUNGAHARA yagize uruhare mu bikorwa byafashije abana 452 kuva mu mirire mibi, binyuze mu bukangurambaga, ubufasha ku miryango no mu bikorwa bigamije kunoza imirire y’abana.
Uyu mushinga wibanze kandi ku guteza imbere ubworozi bw’inkoko no kongera ubushobozi bw’imiryango bwo kubona ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, hagamijwe kwimakaza imirire yuzuye no gukumira imirire mibi mu bana.