Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Gakenke: Hamenwe ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bisaga 3500

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwamennye inzoga zitujuje ubuziranenge ziri mu macupa asaga 3500 ndetse n’amakarito 54, byose byakuwe mu maduka hirya no hino mu Mirenge igize aka Karere.

 

Ni igikorwa cyakorewe kuri site eshanu muri aka Karere Kuri uyu wa 12 Kanama 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yavuze ko iki gikorwa cyahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko mu rwego rwo kurusobanurira ingaruka ziterwa no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, nka bamwe mu byiciro by’abaturage byagaragaye ko babinywa cyane.

 

Ati “Twatumiye n’urubyiruko rwinshi ku buryo tubimena banareba bakamenya n’ububi bwabyo. Turifuza ko izi nzoga zicika ntizizongere no kudusubirira mu rubyiruko. Nibo duhereyeho ariko n’abakuru bagomba kwirinda izi nzoga.”

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko hari abacuruzi bumvise ko hatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge batangira kuzihisha bashaka kuzazicuruza mu rwihishwa ariko ko uzafatwa azabihanirwa.

 

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nemba, Dr. Mbonyitwari Donatien, yavuze ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku zikomeye ku buzima bw’umuntu.

Ati “Inzo iyo imaze kugera mu mubiri yirukira ku bwonko, umusemburo wa Ethanol ubamo ukigana umusemburo utuma mu mubiri w’umuntu agira ibyishimo n’indi misemburo yose, ubwonko bugahita bumera nk’ubusinziriye, ya misemburo ya Ethanol ikaba ariyo ikora.”

Aha ngo niho usanga umuntu wanyoye ibi binyobwa atangira kuvuga ibintu biterekeranye ndetse agatangira no kudandabirana kubera ubwonko buba bwasinziriye.

 

Ati “Izi nzoga zirimo Ethanol ni nk’uburozi, bwangiza umwijima ukamera nk’ibuye ku buryo utazongera gukora. Zangiza n’igifu, kikazana udusebe warya ukumva kirakuriye. Uko imyaka yigira hejuru, abanywa inzoga nyinshi bituma barware umuvuduko w’amaraso n’indwara z’umutuma bitera ibyago byo gupfa cyangwa kurwara indwara zidakira.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko mu bice bitandukanye by’igihugu hari gukorwa ibikorwa byo gufata no kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kubera ko byagaragaye ko bigira uruhare mu guhungabanya umutekano.

Ati “Ni ibikorwa twizeyemo umusaruro uzagira akamaro ejo no mu gihe kizaza kubera ko abo byari kwangiriza ubuzima ubu bararokotse.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyafunze inganda zirenga 140 zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, kinatesha agaciro impushya zabyo zo kubikora, ndetse gihagarika by’agateganyo ubwoko bw’inzoga 52 zituruka mu mahanga.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri Mutarama 2026, abantu 50 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge, abasaga 100 zibatera ubuhumyi naho abasaga ibihumbi 11 babaye imbata z’izi nzoga.

AMAFOTO