AKARERE KA GAKENKE KEGUKANYE IBIKOMBE BINE MU BIHEMBO BYA EJO HEZA NA MUTUWELI
Akarere ka Gakenke kegukanye ibikombe bine mu bihembo 10 byatanzwe mu muhango wo gushimira Uturere twitwaye neza muri gahunda yo kwizigamira by’igihe kirekire, Ejo Heza, no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ibihembo byatangiwe mu Cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Gakenke ku wa 28 Ukwakira 2026, mu muhango witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Bwana Régis Rugemanshuro, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice, abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, abafatanyabikorwa ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’Uturere.
Muri gahunda ya Ejo Heza, Akarere ka Gakenke kahembwe kubera ko kabaye aka kabiri mu Ntara mu mwaka wa 2024/2025, kanashimirwa kuba karagize umwihariko wo kuza ku isonga mu kwizigamira kw’urubyiruko kuva iyi gahunda yatangizwa.
Mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), Gakenke yashimiwe kuba yarabaye aka gatanu mu mwaka wa 2025/2026, ndetse ikaba iri ku mwanya wa mbere mu mwaka wa 2026/2027.
Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi bashimangiye akamaro k’ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye mu gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Ejo Heza na Mutuelle de Santé. Basabye ko ubwo bufatanye burushaho gukomera kugira ngo abaturage benshi barusheho gusobanukirwa n’akamaro k’izi gahunda no kuzigiramo uruhare.
Ibi bihembo ni ishimwe ku ruhare rw’abaturage, ubuyobozi, abafatanyabikorwa n’izindi nzego mu guteza imbere umuco wo kwizigamira no kwitabira ubwisungane mu kwivuza, bigamije kubaka imibereho myiza n’umutekano w’abaturage mu gihe kizaza.