Abaperezida 116 ba Koperative z’Abunzi bahawe Telefoni zigezweho
Ku wa 9 Nyakanga 2026, Abaperezida 116 ba Koperative z’Abunzi bo mu Mirenge n’Utugari two mu Karere ka Gakenke bahawe telefoni zigezweho zizabafasha kunoza imikorere, koroshya itumanaho no gukoresha neza ikoranabuhanga mu nshingano zabo za buri munsi.
Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera, cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, kigamije kongerera ubushobozi abayobozi ba Koperative z’Abunzi kugira ngo barusheho gutanga serivisi zinoze ku baturage. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke
Mukandayisenga Vestine yasabye abahawe Telefoni kuzifata neza no kuzifashisha mu kunoza inshingano zabo, gukurikirana ibikorwa by’Abunzi, gusangiza amakuru ku gihe no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kunoza serivisi z’ubutabera bwunga.
Kongerera ubushobozi Abunzi ni imwe mu ngamba zo gukomeza guteza imbere ubutabera bwunga, kuko bugira uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane mu baturage no kubaka umuryango urangwa n’amahoro n’ubwumvikane.