Yiteje imbere kubera ubuhinzi bw’ibinyomoro
Niyonambaza Pontien utuye mu Kagari ka Munyana, Umurenge wa Minazi avuga ko amaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara abifashijwemo n’ubuhinzi bw’ibinyomoro.

Ubu buhinzi Niyonambaza yabutangiye mu rwego rwo kwihangira umurimo nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye akamara imyaka itandatu atabonye akazi.
Uyu muhinzi ntangarugero asobanura ko ibinyomoro bimuha amafaranga yikubye inshuro esheshatu kuyo asanzwe abona mu bihingwa by’ibigori n’ibishyimbo.
Yakomeje avuga ko igiti cy’ikinyomoro giheka ibinyomoro 103, aho ikinyomoro kimwe kigura amafranga 50 mu gace aherereyemo. Ati “Kuri metero kare imwe ikinyomoro kimwe gishobora kuguha amafranga ibihumbi 60.”
Ku bw’ibyo, uyu muhinzi ashimangira ko ibinyomoro bimaze kumugeza ku iterambere rifatika aho byamufashije kwiyubakira inzu, kugura moto itwara umusaruro, no kugura amatungo arimo inka n’ingurube.
Niyonambaza yasabye abahinzi b’imbuto gukora cyane, kwita ku gihingwa cy’ibinyomoro kuko imbuto y’ikinyomoro iri mu biribwa birinda indwara, bikarinda imirire mibi kuko bikungahaye ku butare bufasha abana kubarinda indwara ndetse bikanafasha abantu bakuze kugira ubuzima bwiza.
Mu buryo bwo kwigira abaturage barashishikarizwa kuyoboka ubuhinzi bw’imbuto kuko bukorerwa ku buso buto bw’ubutaka ubundi bugatanga umusaruro munini.

Niyonambaza arashishikariza abaturage kandi guhinga kijyambere kubera ko ubutaka niyo zahabu bafite.
Ati, “igisigaye ni uruhare rwa buri wese kubyaza umusaruro ubutaka uko bwaba bungana kose hagamijwe guhindura uburyo bw’imihingire; bagomba guhinga kijyambere kuko aribwo buryo butanga amafaranga ndetse bugatanga n’imirimo.”
Gikwerere Patrick