Yamureze nk’uwe: Inkuru ya USABYEYEZU Françoise wahaye umwana atabyaye urukundo n’icyizere cy’ejo hazaza

USABYEYEZU Françoise, umubyeyi wo mu Karere ka Gakenke, akaba na Malayika Murinzi, wahisemo gufungurira umutima n’urugo umwana atabyaye, amuha uburenganzira, urukundo n’icyizere nk’ibyo aha abandi bana be.

Umwana arera yatoraguwe mu gihugu ataruzuza n’ukwezi kumwe, ndetse ntihamenyekana uwamutaye. Uwo mwana akimara gutorwa, yajyanywe ku bitaro bya NEMBA kwitabwaho, nyuma ubuyobozi bw’Akarere buhamagara USABYEYEZU Françoise bumubaza niba yiteguye kurera umwana watoraguwe, dore ko yari umwe mu bahawe amahugurwa ya Malayika Murinzi.

Ntiyatekereje ku ngorane zashoboraga kubamo; ahubwo yahisemo kuba igisubizo ku buzima bw’umwana wari ukeneye urukundo n’uburinzi.

Ati “Nabyakiriye vuba n’umutima mwiza, njya kumufata ku Bitaro bya Nemba. Nta mashereka nashoboraga kubona, ndashima ubuyobozi bw’Akarere bwamfashije kumubonera amata ahabwa abana bari munsi y’amezi atandatu.”

Yakomeje kumwitaho amukingiza inkingo zose, amwishyurira ubwishingizi mu kwivuza. Amufata nk’umwana we bwite. Amwitaho buri munsi, akamurinda kandi akamutoza indangagaciro zamufasha gukura neza. Mu rugo rwe, uwo mwana yabonye aho yitwa uwe, aho yumva akunzwe kandi afite icyizere cyo kuzagira ejo heza.

Mu rwego rwo kurushaho kumwubakira ahazaza hizewe,  Usabyeyezu yatangiye urugendo rwo kumwiyandikishaho mu mategeko, akiyongera ku bana umunani asanganywe. 

Ati “Ubu umwana agize imyaka ine, ari mu cyiciro cya mbere cy’amashuri y’incuke, ubu natangiye urugendo rwo kumushyira mu muryango.”

Ni intambwe ikomeye igamije kumwemerera gukura afite uburenganzira busesuye n’umutekano w’amategeko, nk’undi mwana wese.

Inkuru ya USABYEYEZU Françoise ni ubutumwa bukomeye bwerekana ko ububyeyi nyabwo butangirira ku mutima. Ni urugero rwiza rw’umuntu wahisemo guhindura ubuzima bw’umwana umwe, ariko ibikorwa bye bikaba bitanga icyizere ku bana benshi bakeneye urukundo n’umuryango ubakira.

Mu gihe hizihizwa gahunda zitandukanye zo kurengera no kwita ku bana, urugendo rwa USABYEYEZU Françoise rwibutsa buri wese ko rimwe na rimwe guhindura ubuzima bw’umwana bitangirira ku cyemezo kimwe cy’urukundo. Kandi koko, iyo umwana abonye umubyeyi umwitaho, aba abonye impano y’agaciro ishobora guhindura ubuzima bwe bwose.

VIDEWO