World Vision Buranga Cluster yasoje ibikorwa byayo nyuma y’imyaka 20 ikorerra mu Mirenge itatu

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14/09/2023, World Vision Buranga Cluster yasoje porogaramu ya Nyarutovu imaze imyaka 20 ikorera mu Karere ka Gakenke mu Mirenge itatu ya Gakenke, Nemba na Karambo. Hamwe n'isozwa ry' umushinga wo Kwigira (THRIVE) wari umaze imyaka 6 ikorera mu Mirenge ya Busengo, Cyabingo, Kivuruga, Gakenke, Nemba, Karambo na Gashenyi.

World Vision Buranga Cluster muri Porogaramu yasoje ya Nyarutovu yakoze ibikorwa bitandukanye harimo ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, guteza imbere ubuzima, isuku n'isukura n'ibikorwa byo guteza imbere uburezi.

Mu birori byo gusoza porogaramu ya Nyarutovu no kwishimira ibikorwa byagezweho ku bufatanye bw'Akarere na World Vision Buranga Cluster, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice yashimiye World Vision Rwanda ku bikorwa bitandukanye byagezweho n'uyu mushinga kuko byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y'abaturage. Yavuze ko n'ubwo umushinga usoje ibikorwa byawo, abaturage bazubakira ku byo ubasigiye bagakomeza kwiteza imbere.

Guverineri,  yasabye abaturage, gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, kubyaza umusaruro no gusigasira ibikorwa remezo  byagezweho, gukomeza gutanga Mutuelle de Sante, kwimakaza umuco w'isuku, guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda amakimbirane yo mu miryango, kwitegura neza itangira ry'umwaka w'amashuri 2023-2024, gukumira Ibiza.

Umuyobozi wa World Vision ku rwego rw'Igihugu, Madamu Pauline Okumu yashimye ubufatanye bwaranze inzego zitandakanye n'uyu muryango mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, ashimangira ko ibikorwa usigiye abaturage bigaragaza impinduka mu mibereho yabo, aboneraho no kubasaba kuzakomeza kubisigasira.

Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo, Bwana Niyonsenga Aimé François yashimiye World Vision uruhare igira mu guteza imbere Imibereho Myiza y'Abaturage harimo gutanga ubwisungane mu kwivuza, ashishikariza abaturage kwirinda ubusinzi no gusigasira ibikorwa byiza bagezeho.

Mujyambere Jean Marie, wari  Perezida wa Komite ihagarariye abaturage muri uyu mushinga (Nyarutovu Area Program) avuga ko bakoze ibikorwa bitandukanye ku bufatanye na Worl Vision bigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage byagezweho n'uyu mushinga, birimo amashuri, amavuriro n'amacumbi y'abatishoboye yubatswe, amatungo yorojwe abaturage, amazi meza yagejejwe ku baturage no kwishyurira mituweli abatishoboye.