VISI MEYA UWAMAHORO YIFATANYIJE N’ABANYA-JANJA MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA MATA

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 26 Mata 2025, mu Mirenge yose igize Akarere, Abaturage, Abayobozi n'Inzego z'Umutekano bazindukiye mu muganda rusange usoza uku Kwezi. 

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Madamu Uwamahoro Marie Thérèse arikumwe n'inzego z'umutekano bifatanyije n'abo mu Murenge wa Janja, batunganya umuhanda Bigabiro-Gashyamba banatera n'ibiti.

Nyuma y'umuganda, abaturage bashimiwe uruhare bagira mu bikorwa biteza imbere Igihugu birimo n'umuganda, bahabwa ibiganiro kuri gahunda za Leta bibashishikariza: 

Kwicungira umutekano

Gukumira ibyaha Kwirinda no gukumira ibiza 

Kujyana bana bose ku ishuri Isuku n'Isukura, 

Kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri 

Kurwanya imirire mibi n'igwingira 

Kuboneza urubyaro Kwishakamo ibisubizo, 

Gutanga Mutuelle Santé no Kwizigamira muri Ejo Heza 

Kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kanda hano ureba andi mafoto kuri X