Uruganda ‘Iryamukuru wine Ltd.’ rukomeje kwagura ibikorwa no guteza imbere abaturage
Ni uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku bitoki rugakoramo inzoga yitwa “Iryamukuru Banana Bezed alcoholic Beverage”, ruherereye mu Murenge wa Mugunga, Akagari ka Munyana mu Mudugudu wa Cyarubaye.

Biseruka Jean de Dieu, umukozi ushinzwe ubuziranenge muri uru ruganda asobanura ko rwafunguye imiryango mu 2017 maze rubona ibyangombwa by’ubuziranenge mu mwaka wa 2019.
Uruganda rugitangira rwakiraga Toni 1.5 y’ibitoki mu cyumweru ariko uyu munsi bakira byibuze Toni ziri hagati ya 5 na Toni 5 n’igice mu cyumweru, bityo babasha kwakira hagati ya Toni 20 na 22 mu gihe cy’ukwezi kumwe nk’uko Biseruka abisobanura.
Akomeza avuga ko batangiranye abakozi 10 ariko uyu munsi bafite abakozi 37 bahoraho bishyurirwa ubwishingizi bw’abakozi ndetse n’abandi batera ibiraka (Nyakabyizi) bagera kuri 65, bityo bose bakagera 102.
Ubuyobozi bw’uru ruganda bushimangira ko rumaze kwiteza imbere aho batangiye kubaka uruganda rujyanye n'igihe ruherereye mu Murenge wa Rusasa, ubu bakaba barongereye umusaruro ujyanwa ku isoko.

“Iryamukuru wine Ltd.” aho ikorera uyu munsi irakodesha inyubako ariko mu rwego rwo kugira ngo bakomeze bateze imbere abaturage mu gace uruganda ruherereyemo baguze ikibanza mu Murenge wa Rusasa aho ubu inyubako igeze ku rwego rushimishije, biteganyijwe ko iyi nyubako izatangira gukorerwamo mu mpera y’ukwezi kwa gatandatu.

Biseruka agira ati:” Iyi nyubako nimara kuzura nkuko babyifuza bazashyiramo ibikoresho byabugenewe bijyanye n’igihe, bakaba bifuza kuzakoresha abakozi benshi mu buryo bamwe bazajya bakora ku manywa abandi bakore ijoro bityo hakazaboneka umusaruro mwiza ndetse n’abaturage bakiteza imbere”.
Mu gihe Uruganda Iryamukuru wine Ltd ruzatangira gukorera mu nyubako nshya yarwo ruzajya rwakira Toni 10 mu cyumweru.
Uru ruganda ruzakomeza gufasha abaturage bo mu Murenge wa Mugunga na Rusasa ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Shyira aho bazakomeza kubagurira umusaruro wabo ku giciro cyiza ugereranyije no mutundi turere.
Uru ruganda kandi rukaba rwaraguye ibikorwa aho bishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle de Santé) bo mu Murenge wa Mugunga uruganda rukoreramo ndetse no gufasha urubyiruko kubona akazi.

Bizeruka yavuze kandi ko inzoga benga mbere ya Covid-19 bari bafite isoko aho bagemuraga ku isoko amakesi ari hagati ya 500 na 600 ku munsi ariko uyu munsi bagemura amakesi hagati ya 200 na 300. Abakozi babo bose bitabiriye gahunda ya EjoHeza(Ubwizigame bw’Igihe kirekire).
Biseruka yavuze kandi ko bateganya ko nyuma yo kwenga inzoga uru ruganda ruteganya gushyiraho ‘system iri automatique’ (Automated system) aho nyuma yuko bamaze kwenga inzoga imashini izajya ihererekanya ibinyobwa kugeza icupa rigiyeho ‘etikete’ rikajya mu ikesi hanyuma umusaruro ukajyanwa ku isoko.

Mu gihe bazaba bujuje uruganda rugari kandi rujyanye n’igihe bifuza ko bazongera umubare w’abakozi kugira ngo urubyiruko rwinshi rubone akazi ndetse binashobotse nubwo batifuza ko umubare w’abantu batishoboye baguma mu bukene barimo barifuza kwongera umubare w'abo bagenera ubufasha.
Uwimana Aline, akaba ari urubyiruko rukora muri uru ruganda avuga ko mu myaka ibiri amazemo yiteje imbere aho yigejeje kuri byinshi birimo kugura inka.
Iyakaremye Anaclet w’imyaka 25, akaba amaze imyaka 5 akora mu ruganda avuga ko amaze kwigurira isambu n’inzu.
Gikwerere Patrick