Urubyiruko rwiyemeje kuba nyambere muri gahunda za Leta no gukoresha imbunga nkoranyambaga

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru ndetse n’abaturage muri rusange bavuga ko kwitabira gahunda za Leta ntako bisa kuko ngo bituma bihuta mu iterambere, bikaba akarusho ku rubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’Igihugu, rukaba ruhamya ko mu byo rukora byose rwibuka ko Isi yose iri ku mbuga nkoranyambaga, bityo nabo bakaba bari muri uwo murongo bagamije kwerekana aho u Rwanda rugeze mu iterambere.

Uru rubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke, rwatangaje ibi, nyuma y’ubutumwa rwahawe n’Abayobozi batandukanye bari bitabiriye imikino ikomeje kuba hirya no hino mu Gihugu mu irushanwa ‘ Umurenge Kagame Cup 2023’ yakomeje kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023.

Ku kibuga cya Murambi mu Murenge wa Rusasa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse yasabye abitabiriye gufata iya mbere bakabyaza umusaruro amahirwe bakomeje kubona, bakihangira imirimo ibafasha kwiteza imbere ari nako bumva neza gahunda za Leta zirimo kwizigamira, kwimakaza isuku n’isukura, anasaba urubyiruko gukomeza kwirinda inda zitateganyijwe no kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge.

Aha i Murambi, Ikipe y’abakobwa b’Umurenge wa Rusasa yatsinze kuri penaliti 4-2 Ikipe y’abakobwa b’Umurenge wa Muzo mu mupira w’amaguru nyuma yo kunganya 1-1, mu gihe no ku bahungu Ikipe y’Umurenge wa Rusasa yatsinze 3-0 Ikipe y’Abahungu y’Umurenge wa Muzo mu mupira w’amaguru.

Ku Kibuga cya Nyirangarama, mu Murenge wa Muhondo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Dr. Mushaija Geoffrey ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, nabo bitabiriye iri rushanwa maze baganira n’imbaga y’abaturage yiganjemo urubyiruko.

Dr Mushaija Geoffrey ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, babanje gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku miyoborere myiza yimakaje mu Rwanda, bakangurira urubyiruko kwirinda inda zitateganyijwe, kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, kwimakaza isuku n’isukura mu muryango, banabasaba gukoresha neza imbuga nkoranyamvaga (Social media) bashyiraho amakuru y’ukuri y’ibikomeje kugerwaho mu rwego rwo kwereka Isi yose iterambere nyaryo ry’u Rwanda.

Aha ku kibuga cya Nyirangarama, Ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Muyongwe yatsinze 2-1 iy’Umurenge wa Muhondo, mu gihe mu bahungu, Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Umurenge wa Muyongwe yasubiriye Muhondo iwayo iyitsinda 1-0.

Urubyiruko rwemeje ko ubutumwa bahawe bwabaye ingirakamaro kuko ngo bagiye kurushaho gukora neza ibyo basabwe kuko ari bo mbaraga z’Igihugu, bityo bakaba ari bo musemburo w’impinduka muri byose, ku isonga bakaba biyemeje “Kurushaho kumenyekanisha ibikorwa by’iterambere hifashishijwe imbuga nkoranyambaga”.

Aya marushanwa yatangiye mu mwaka wa 2006, atangira yitwa ‘Amarushanwa y’imiyoborere myiza’, aho yari agamije kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.

Mu mwaka wa 2010, mu nama yahuje Ubuyobozi bw’iyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo, icyari ‘Amarushanwa y’imiyoborere myiza’, yahinduriwe inyito ahabwa izina rishya ‘Umurenge Kagame Cup’, mu rwego rwo kugaragariza no gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku ruhare rukomeye yagize mu miyoborere myiza n’inkunga akomeje gutanga mu iterambere rya Siporo mu Rwanda no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.