Urubyiruko rw’Akarere ka Gakenke rwahuguwe ku bworozi bw’Amatungo magufi
Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Kanama 2022, Urubyiruko rw'Akarere ka Gakenke rukora imirimo ishamikiye ku bworozi bw'amatungo magufi rwatangiye amahugurwa y'iminsi 4 yateguwe kubufatanye bwa Orora Wihaze n’Ihuriro Nyarwanda ry’Urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi, akaba agamije kubongerera ubumenyi ku bwozi bw'amatungo magufi no kunoza ubucuruzi bw'ibiyakomokaho.

Dr.Mbaga Daniel, uri gutanga amahugurwa yateguwe kubufatanye bwa Orora Wihaze n’Ihuriro Nyarwanda ry’Urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi avuga ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi aborozi b’amatungo magufi cyane cyane abaciriritse kugira ngo babashe korora neza, bityo umusaruro uzamuke bihaze kandi basagurire amasoko banashobore kwiteza imbere no kurushaho kugira imirire myiza.
Ati" Twafashe cyane cyane urubyiruko kuko rukeneye ubumenyi kandi dukeneye kuruzamura kugira ngo narwo rubashe kujya ku isoko gupigana, bakore neza kandi babone umusaruro uhagije”.
Mbaga Daniel yasabye urubyiruko kugira imyumvire yo korora amatungo magufi kandi ko bagomba guhindura imyumvire kuko amatungo magufi kuyorora adasaba igishoro kitagoranye, ntasaba ubutaka bunini.

Sadrine Muhoza w’imyaka 23, umwe mu borora amatungo magufi (ingurube n’ihene) utuye mu Kagari ka Busanane mu Murenge wa Rushashi avuga ko ashimira Orora Wihaze kuko imwongereye ubumenyi kubyo yarasanzwe azi.
Yakomeje avuga ko amaze kwiteza imbere abikesha ubworozi bw’ingurube aho yatangiriye ku ngurube imwe ubu akaba afite ingurube 15, bityo ubworozi bukaba bumufasha kubona amafaranga yo kwibeshaho ndetse akaba anateganya kwagura ubworozi bwe, akagera ku ngurube ziri hagati ya 200 na 300.
Yasabye urubyiruko bagenzi be gutinyuka, bakorora amatungo magufi bakiteza imbere kuko amatugo magufi agira inyingu cyane.

Dusengiyaremye Dismas, utuye mu Murenge wa Gakenke, umworozi w’inkoko yashimiye Umushinga Orora Wihanze n’ihuriro Nyarwanda ry’urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi bateguye amahugurwa, avuga ko mu bworozi akora akenshi ahura n’imbogamizi z’imitekerereze ariko muri aya mahugurwa bungukiyemo ibitekerezo, inama z’uburyo ki bwokorora kijyambere.
Yakomeje avuga ko bazateza imbere ubworozi bw’amatungo magufi bahereye kubiganiro bahabwa mu mahugurwa atandukanye.
Yashishikarije urubyiruko bagenzi be gutinyuka bakorora amatungo magufi kuko amafaranga yose ufite ubasha kugira igikorwa ukora kandi kikagenda neza.


Uru rubyiruko ruri guhugurwa mu korora ihene, intama, ingurube, inkoko n’amafi. Aya mahugurwa akazasozwa hatoranywa imishinga myiza kurusha indi, maze ikazakomeza gukurikiranwa.
Gikwerere Patrick