UMUYOBOZI W’AKARERE MADAME MUKANDAYISENGA VESTINE YAYOBOYE INTEKO RUSANGE Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE

Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2024, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine, yayoboye Inteko Rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore, ifite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire kugira umuryango ushoboye kandi utekanye”

Ubwo Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine yatangizaga Inteko rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore

Iyi Nteko yitabiriwe n'Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Madame UWAMAHORO Marie Thérèse, Abahagarariye amadini, Abagize Komite y'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Umurenge, Akagari n'Umudugudu.
Abayitabiriye baganirijwe ku ngingo zitandukanye, zirimo Kugaragaza Ibikorwa by'Inama y'Igihugu y'Abagore 2023/2024, Gusinya imihigo y'Inama y'Igihugu y'Abagore 2024/2025, Ibintu n'ibindi.
Umuyobozi w’Akarere, Madame Mukandayisenga Vestine yashimye uruhare rw'umugore mu iterambere ry'umuryango n'Igihugu muri rusange, ariko avuga ko hari ibigikeneye kunozwa birimo gukora bakiteza imbere, kunoza imikorere n’imikoranire n’inzego z’ubuyobozi, kurwanya amakimbirane no kurwanya igwingira ry’abana.

Mu kiganiro “Uruhare rwa mutima w’urugo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye” Visi Meya Madame UWAMAHORO Marie Thérèse, yavuze ko amakimbirane ari mu bibazo bihangayikishije umuryango, abasaba ubufasha bwihariye mu kuyakumira.
Muri icyo kiganiro, Pasiteri Hatangimana Donat, yavuze ko kugira ngo amakimbirane akumirwe bisaba kwimakaza urukundo rw’Imana, kubana neza n’ibiganiro bigamije ineza y’urugo n’umuryango.

Abitabiriye bahawe ikiganiro kigaruka ku ruhare rwa mutima w’urugo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye

Mu Kiganiro kigaruka ku buzima yatanze, Umukozi w’Akarere ushinzwe guteza imbere ubuzima no kurwanya indwara, Uwamahoro Janvière, yagarutse ku bimenyetso by’icyorezo cya Marburg, uko cyandura n’uburyo bwo kwirinda, asaba buri wese kugira uruhare mu kuyikumira.
Abitabiriye iyi nteko kandi baganirijwe kuri gahunda zibashishikariza ibyiza byo gukorera muri koperative, kwirinda no gukumira indwara z’ibyorezo.

Ubwo bari bamaze gusinya imihigo y'umwaka wa 2024/2025

Abitabiriye iyi Nteko bamurikiwe ibikorwa by'Inama y'Igihugu y'Abagore by'umwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024 n'ibikubiye mu mihigo y'umwaka wa 2024/2025

Umwanditsi: NSENGIMANA Evariste