Umusozi wa Huro ubumbatiye amateka y’Umuganura ugiye kubungabungwa byihariye

Umusozi wa Huro, ubumbtiye amateka akomeye mu mitegurire y’Umuganura, kuva mu kinyejana cya 16, ugiye kubakwaho inzu y’amateka hanatunganywe imihanda yerekezayo.

Byagarutsweho  ku wa 31 Nyakanga 2025 ubwo Abakozi b’Inteko y’Umuco n’abanyamakuru, basuraga Ivubiro rya Huro rerereye ku Musozi wa Huro mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenmke, bari mu gikorwa cyo kuzenguruka ahantu hatandukanye habumbatiye amateka y’Umuganura.

Intebe y’Inteko yungirije mu Nteko y’Umuco,avuga ko Inteko y’Umuco, Bwana Uwiringiyimana Jean Claude, avuga ko Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Uturere ahantu hose ndangamurage hazashyiraho ibyapa biharanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Madamu Mukandayisenga Vestine yavuze ko hari umushinga uteganyijwe wo gutunganya ibyanya nyaburanga birimo n’Ivubiro rya Huro.

Ati “Turi muri gahunda yo kuzabarira uriya muturage uhafite ubutaka agahabwa ingurane ikwiye, hanyuma tukazahashyira uruzitiro, ndetse turi kuvugana n’abafatanyabikorwa, dushobora kuhubaka nk’inzu nto yajyamo ariya mateka abasaza basobanura uyu munsi, ariko yenda ejo ntibazaba bagihari dore ni bakuru, icyo gihe twanashyiramo n’amashusho yabo babisobanura.”

Umusozi wa Huro, uri mu Mudugudu wa Huro, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo, kera hakaba harahoze ari u Bumbogo.

Aka gace ka Huro, amateka agaragaza ko wari umurwa w’abanyamihango b’Umuganura bitwaga Abiru bo kwa Myaka, bari bashinzwe ibikorwa byo gutegura imbuto nkuru ari zo amasaka n’uburo.

Aha i Huro hahurizwaga imbuto zarobanuwe neza kandi zizira icyasha zikoherezwa ibwami gukoreshwa mu muhango w’Umuganura, ari naho havuye imvugo yogeye mu Rwanda igira iti ‘Ihuriro ni i Huro’, bashaka kuvuga ko imbuto n’abazijyanye bazahurira i Huro.

Inteko y’Umuco ivuga ko mu bushakashatsi yakoze, bwagaragaje ko mu Rwanda hari ahantu ndangamurage 530 hagomba gushyirwaho ibyapa biharanga no gukomeza kuhabungabunga, bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye.

Ibindi bice by’amateka biri muri Gakenke birimo Umusozi wa Kabuye ahari Iriba rya Nyirarucyaba n’ubuvumo bw’Umwami, hari kandi i Mbirima na Matovu mu Murenge wa Coko, ahari amateka y’abami, Ibuye rya Bajyejye, riri muri santere ya Gakenke n’ahandi.

Iki ni ikibindi gitabye m butaka ahari ivubiro ryifashishwaga m iteganyagihe bareba ko imvura izagwira igihe