UMURENGE WA RULI WEGUKANYE ‘UMURENGE KAGAME CUP’ MU MUPIRA W’AMAGURU MU BAGORE NO MU BAGABO
Mu Karere ka Gakenke, amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2024/2025 yasojwe kuri uyu wa 23 Gashyantare 2025, Umurenge wa Ruli wegukana ibikombe mu mupira w’amaguru mu bagore no mu Bagabo.
Imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup 2024/2025 yabereye ku kibuga cy’umupira cya nemba, amakipe yose afite ishyaka ryo gushimisha abakunzi n’abafana bayo no gutwara igikombe.
Mu bagabo umukino wahuzaga ikipe y’Umurenge wa Ruli n’iy’Umurenge wa Kamubuga warangiye Ruli itsinze Kamubuga ibitego 3-2.
Mu bagore, ikipe y’Umurenge wa Ruli yegukanye igikombe itsinze igitego 1-0 ikipe y’Umurenge wa Rushashi.

Ikipe ya Ruli mu Bagabo no mu Bgore nizo zabaye iza mbere zahawe igikombe na sheke y’amafaranga ibihumbi 200 000Frw kuri buri imwe naho iya kabiri ihabwa sheki y’ibihumbi 150 000Frw.

Ni imikino yari yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere Madame Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Uwamahoro Marie Thérèse.
Hari kandi abahagarariye inzego z’umutekano, abakozi b’Akarere, abayobozi b’ibitaro, abafana b’amakipe yakinnye n’abakunzi b’imikino muri rusange.
Mu butumwa yahaye abitabiriye aya marushanwa, Umuyobozi w’Akarere Madame Mukandayisenga Vestine, yabashikarije gukunda siporo, ibyiza bya siporo, kwirinda ibiyobyabwenge no gukora cyane bakiteza imbere.





