UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA GASHYANTARE 2025 (AMAFOTO)
Mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke hakozwe umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Gashyantare 2025, aho wabereye ku rwego rw’Umudugudu, hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, gukora no gisibura imihanda n’ibiraro byangiritse, kubumba amatafari, gutunda imisenyi byo kubakishiriza abatishoboye n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere Madame Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Uwamahoro Marie Thérèse, inzego z'Umutekano n'abandi bakozi b'Akarere bakaba bifatanyije n'urubyiruko n'Abaturage b'Akagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, batunda amabuye n'ibindi bikoresho byo gukora imihanda n'ibiraro byari byarangiritse.
Nyuma y'Umuganda habaye amatora yo kuzuza komite Nyobozi y'Imidugudu itari ifite abayobozi bose. Banahawe ibiganiro bigaruka kuri gahunda za Leta zirimo:
●Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Hagarutswe cyane ku munsi Nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri uzizihirizwa ku 07/03/2025, Insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 10 y'ifunguro, kwizihiza ibyagezweho duteganyiriza ejo hazaza], Akamaro ka gahunda yo kugaburira abana ku ishuri no kuyitabira.
●Isuku n'isukura aho abaturage batuye n'aho bakorera,
●Kwikura mu bukene, hibanzwe kuri gahunda yo kubyaza umusaruro amahirwe abaturage babona, binyuze mu kwizigamira no guhindura imyumvire
●Kwitegura umunsi mpuzamahanga w'Umugore
●Ibyerekeye gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka




