uko Rutikanga Aimable yigobotoye ubusinzi bwari bugiye kumusenyera umuryango
Rutikanga Aimable wo mu Kagari ka Mbatabata, Umurenge wa Kamubuga, yahoze abona ubusinzi nk'ubuzima busanzwe, aho umunsi warangiraga ari mu kabari, akagera mu rugo bwije cyangwa rimwe na rimwe ntanabashe gutaha.
Ati: "Najyaga mu kabari ngataha ijoro. Nanywaga inzoga gutaha bikananira. Inshingano z'umuryango sinazubahirizaga, amakimbirane akiyongera, ndetse n'itungo tworoye nkarigurisha ntagishije inama umugore."
Ubwo buzima bwamutezaga amakimbirane adashira mu rugo, budindiza iterambere ry'umuryango ndetse bugira ingaruka ku mibereho y'abana.
Icyakora, ibintu byahindutse nyuma yo kwitabira amasomo ya gahunda ya #Bandebereho, yamufashije gusobanukirwa uruhare rw'umugabo mu kubaka urugo ruzira amakimbirane no kwita ku buzima bw'umuryango.
Uyu munsi, Rutikanga avuga ko yasezeye ku businzi, agarura amahoro n'ituze mu rugo, kandi akagira uruhare rugaragara mu nshingano zo kwita ku muryango. Ati: "Sinkiri wawundi mwari muzi."
Kimwe mu bimushimisha cyane ni uko yaherekeje umugore we kwipimisha igihe yari atwite inshuro umunani zose, ikintu atatekerezaga ko yakora mbere. Ubu bafatanya mu gufata ibyemezo, kubaka urugo no kurera abana mu bwumvikane.
Inkuru ya Rutikanga ni gihamya y'uko guhindura imyumvire bishoboka, kandi ko uruhare rw'abagabo mu buzima bw'umuryango ari inkingi y'iterambere n'imibereho myiza.
Gahunda ya #Bandebereho, ishyirwa mu bikorwa na RWAMREC, igamije gukangurira abagabo kugira uruhare mu buzima bw'umugore utwite n'abana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwimakaza imibanire myiza n'uburinganire mu miryango. Binyuze muri iyi gahunda, imiryango myinshi ikomeje kubona impinduka nziza zishingiye ku bufatanye, kubahana no gufatanya inshingano hagati y'abashakanye.