Uko Guhuza ubutaka byahinduye ubuzima bw’abahinzi ba Gakenke, umusaruro urikuba

Mu myaka ishize, ahantu henshi mu Karere ka Gakenke wasangaga abahinzi bahinga mu buryo bwa gakondo, buri wese ahinga umurima muto mu buryo bwe, imyaka itandukanye ivangavanze ku buso buto. Icyo gihe kubona umusaruro uhagije byari ingorabahizi ku miryango myinshi.

Uyu munsi ariko, byarahindutse. Gahunda yo guhuza ubutaka no gukorera mu makoperative yatumye abahinzi bongera umusaruro, imibereho yabo irushaho gutera imbere ndetse banatangira gusagurira amasoko.

Basangira Sylvestre, umwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative COTOMU ikorera ubuhinzi bw’ibishyimbo n’ibigori mu Murenge wa Gakenke, ni umwe mu bahamya impinduka zazanywe no guhuza ubutaka.

Avuga ko mbere yo kujya muri gahunda yo guhuza ubutaka, kuri metero kare 500 yasaruragaho ibiro 100 gusa by’ibigori. Nyuma yo guhuza ubutaka no gukurikiza inama z’ubuhinzi bwa kijyambere, umusaruro wikubye inshuro zirenga enye.

Ati: “Mbere twahingaga mu buryo bw’akajagari, umurima ukawusangamo ibishyimbo, amateke, imyumbati n’indi myaka myinshi ivangavanze, ntitubone umusaruro uhagije. Ariko nyuma y’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika atangije gahunda yo guhuza ubutaka no gukorera mu makoperative, ibintu byarahindutse.”

Akomeza avuga ko ubu bahinga ibigori nyuma bagakurikirizaho ibishyimbo, uburyo bwabafashije kongera umusaruro ku buryo bugaragara. Ati: “Ibigori mfite ahantu hari are eshanu nezagamo ibiro 100, ubu ngeze ku biro 400.”

Iyi ntambwe yatewe n’abahinzi ba Gakenke ishimangirwa n’ubuyobozi bw’Akarere, buvuga ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kongera umusaruro no kurushaho guteza imbere ubuhinzi bukorerwa mu byanya bihuriweho ‘FOBASI’ cyangwa ibyanya bigega by’ibiribwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madam Mukandayisenga Vestine, avuga ko Akarere gafite ibyanya bigega by’ibiribwa 88 kandi ko bikomeje kwitabwaho kugira ngo bitange umusaruro uhagije, abaturage bihaze mu biribwa ndetse banasagurire amasoko.

Ati: “Turi gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ibigori, uw’ibishyimbo, ingano n’ibindi bihingwa byatoranyijwe. Buri cyanya gifite umukozi ushinzwe iyamamazabuhinzi ugikurikirana hafi kugira ngo kirusheho kubungwabungwa no kongera umusaruro gitanga.”

Imibare igaragaza ko izi mbaraga zitanga umusaruro. Umusaruro w’ibigori mu Karere ka Gakenke wavuye kuri Toni 3.5 kuri hegitari mu mwaka wa 2024/25 ugera kuri Toni 3.6 kuri hegitari mu 2025/26, ndetse ukomeza kuzamuka ugera kuri Toni 3.7 kuri hegitari.

Ku bihingwa by’ibishyimbo, umusaruro wageze kuri Toni 2.3 kuri hegitari mu 2025/26 uvuye kuri Toni 2.0 kuri hegitari mu mwaka wabanje. Ingano na zo zagaragaje izamuka, ziva kuri Toni 1.6 kuri hegitari mu 2023/24 zigera kuri Toni 2 kuri hegitari mu 2025/26. Imyumbati nayo yazamutse iva kuri Toni 9.1 kuri hegitari mu 2023/24 igera kuri Toni 12.3 kuri hegitari mu 2025/26.

Izi mpinduka zigaragaza ko gahunda yo guhuza ubutaka no gukorera hamwe mu makoperative ikomeje kuba imwe mu nkingi zifasha guteza imbere ubuhinzi, kongera umusaruro no kuzamura imibereho y’abaturage bo mu Karere ka Gakenke. Mu gihe abaturage bakomeje gukurikiza uburyo bwa kijyambere mu buhinzi, icyizere cyo kugera ku mutekano usesuye w’ibiribwa no kongera ibyo bohereza ku masoko kirushaho gukomera.