UBUZIMA BWARAHINDUTSE TUGIHURA NA DUTERIMBERE ONG
Itsinda ry’abadozi rigizwe n’urubyiruko mu Murenge wa Kivuruga riremeza ko bavuye habi bakagera ku nsinzi, bitewe n’ubufasha bwa DUTERIMBERE ONG bwo kwiga ubudozi, barashimira inkunga y’ubumenyi bahawe mu bijyanye no gukorera hamwe bityo bakaba barahawe imashini eshanu zidoda zibafasha gukorera akazi kabo mu itsinda ry’abadozi rigizwe n’abanyamuryango batanu riherereye mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke.
Mu guteza imbere abenegihugu bayo, Guverinoma y’u Rwanda isaba Abanyarwanda bose gukunda imirimo yose myiza kandi bakaba abakozi bakomeye mu bufatanye n’amakoperative kugira ngo ibashe kubaterera inkunga hamwe. Abantu bamwe cyane cyane urubyiruko rwize, basuzugura imirimo runaka isa nk’aho yoroshye ndetse n’abandi bakomeje kurwanya imikorere y’ubufatanye n’amakoperative.
Ariko itsinda ry’urubyiruko rukora ubudozi mu Mudugudu wa Rutamba, Akagari ka Rugimbu mu Murenge wa Kivuruga, bamwe mu barigize bakaba baranize amashuri yisumbuye, bahamya ko DUTERIMBERE ONG yabafashije kugera ku rundi rwego rushimishije
“Twari dufite akababaro kera, aho twakundaga kwitandukanya n'abandi, nta n'umwe watekerezaga ubutunzi ariko ubu, twahindutse abakobwa b'inzozi zacu, mu by’ukuri twari muri Koperative yo guhinga imboga yo mu gishanga cya Nyakagezi. Twagurishaga ibicuruzwa byacu mu Karere ka Musanze no mu Mujyi wa Kigali. Aha ni ho twahuriye na DUTERIMBERE ONG.” Murekatete Patricie; umwe mu bagize itsinda ni ko avuga.

Akimanizanye Theresie avuga ko DUTERIMBERE yabatoje ibintu byinshi bitandukanye harimo kubika neza imbuto n’ubushobozi bwo guhitamo izujuje ibisabwa, yabafashije gukora ingendo mu yandi makoperative kugira ngo bayigireho, yanabigishije uko bishakira isoko.
Iri tsinda ryemeza ko nyuma yo guhura na DUTERIMBERE ONG ryasabye ubufasha bwo kwiga mu mashuri y’imyuga.

Akimanizanye Theresie yakomeje avuga ko mu gihe gito bahise bemererwa kwiga ubudozi. barangije DUTERIMBERE ONG ibaha imashini eshanu zidoda,
Uyu mukobwa yemeza ko itsinda ryabo ryakoreye imyambaro y'ishuri ribanza rya Karuhunge na za korari zitandukanye zo mu madini abegereye. Aba banyamuryango bakomeje bashimangira ko abaturage baturanye bafite uruhare runini mu gukenera ibicuruzwa na serivisi z’ubudozi iri tsinda ritanga.
Ati: "Itsinda ryacu kera ryashoboraga kwinjiza ibihumbi bibiri cyangwa bitatu ku munsi (2,000-3000 Rfw) ariko bidatinze, twarungutse, ubu twinjiza ibihumbi icumi ku munsi(10,000Frw). Ibi bivuze ko tubika amafaranga ibihumbi magana atatu y'u Rwanda buri kwezi.
Akimanizanye Theresie yakomeje avuga kandi ko buri wese afite konti mu kigo cy'imari, babikamo amafaranga bunguka mu kazi kabo ndetse bizigamiye no mu matsinda atandukanye harimo n'iri ry’ubudozi no muri Koperative yo guhinga imboga n’ahandi hatandukanye.
Iri tsinda by’umwihariko riragira inama abakobwa kuba abakozi beza kandi bubaha ababyeyi, kubera ko iyo ukora cyane kandi ukanatanga umusaruro, ababyeyi n’umuryango bagufata nk’uwatsinze kuko utacitse intege. Bivuze ko nyuma ya zeru, ubuzima burakomeza.
Bongeyeho ko abantu benshi bazaguca intege ariko ko udakwiye kubumva ndetse ukikuramo ubwoba ugakomeza. Bagira inama urubyiruko kudasesagura amafaranga yabo bakayakoresha neza.

Iri tsinda ryo kudoda ubu ryatanze akazi ku bakobwa babiri barangije amashuri yisumbuye, bakaba bafite intego yo kugura inzu yabo no gutangiza iduka rishya ry’ubucuruzi bazajya bagurishirizamo imyenda bidodeye