Ubuyobozi butitaga ku baturage ninabwo bwatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi- Visi Meya Niyonsenga

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimè François, yavuze ko Ubuyobozi bubi u Rwanda rwo hambere rwagize butitaga ku baturage, bukimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, urwango, amacakubiri n'ukwikunda aribwo bwatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ubutumwa yagarutseho ku wa 04 Nyakanga 2025, ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y'Imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Birori by’uwo munsi, Bwana Niyonsenga yari yifatanyije n'Abaturage bo mu Murenge wa Rusasa arikumwe n’Umuyobozi wa Polisi Mu Karere, SP Kayumba Canisius. Mu kiganiro yabagejejeho, yabahaye umwanya wo kuvuga ku ishusho igaragaza aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze n'aho rugana.

Aba baturage bavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umutekano wari mucye, umuntu atashoboraga kugurisha itungo ngo atahane amafaranga nta nkomyi ariko uyu munsi abaturage bagenda mu muhanda bafite amafaranga mu ntoki.

Bavuze kandi ko umuntu yarwaraga akabura uko yivuza kugeza anapfuye kuko nta buryo ubuyobozi bwari bwaratekereje bufasha buri wese urwaye kwivuza bitamuhenze nka Mituelle ikoreshwa uyu munsi.

Abaturage kandi bagarutse ku bikorwa remezo bagejejweho na Leta y'Ubumwe itarobanura nk'amashanyarazi, amazi, imihanda n'ibindi byishimirwa mu gihe hizihizwa isabukuru yo kwibohora.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Niyonsenga yavuze ko nubwo Abanyarwanda babagaho mu mibereho mibi, Igihugu cyari gifite abayobozi ariko badahangayikishwa n'iterambere n'imibereho myiza byabo.

Ati "Muri icyo gihe hari ibibazo bingana gutyo, ndabamenyesha ko twari dufite ubuyobozi. Hari Perezida, inzego zose zari zubatse ariko ntibyabuzaga ko ibyo bibazo byose bibaho. Ubuyobozi nk'ubwo butarebaga umuturage, ninabwo bwatumye Jenoside iba."

Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe inashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi, yahitanye ubuzima bw'abasaga Miliyoni mu gihe cy'iminsi 100 gusa. 

Ingabo zari iza RPA nizo zabohoye u Rwanda. Urugamba rwo kubohora Igihugu rwasojwe ku wa 04/07/1994, zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bicwaga amahanga arebera.