Ubumenyi n’ikoranabuhanga bitubakiye ku buvandimwe n’amahoro bisenya iterambere-Antoine Cardinal Kambanda
Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko ubumenyi n’ikoranabuhanga bitubakiye ku mahoro birangira byifashishijwe mu gusenya iterambere ryagezweho.
Ni ubutumwa yatanze ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo yifatanyaga n’abanya-Gakenke mu birori byo gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika, byabereye muri GS Cyanika, iherereye Murenge wa Coko muri Paruwasi ya Munanira.
Ibi birori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, NIYONSENGA Aimé François n'abandi batumirwa, bibimburirwa n'igitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko kugira ngo ‘Dushobore gutegura ejo heza, bisaba kubanza kwita ku burezi’.
Ati “Uburezi Gatolika busaba guhora tugaruka ku kumva agaciro ka muntu kuko byose ariwe bibereyeho, Imana yamuremye kugira ngo abikoreshe mu gutunganya Isi..Uburezi bukwiye gutegura abato n’Igihugu cy’Ejo kumva ko ubukungu na Politike bigomba gufasha abantu kurushaho kwiteza imbere, mu mubano wa kivandimwe n’amahoro, gufatanya kugira ngo bagire ubugingo bwiza bwa Roho n’umubiri.”
Yakomeje agira ati “Ubumenyi n’ikoranabuhanga ridaherekejwe n’ubuvandimwe mu bantu n’amahoro bituma rya terambere abantu bagezeho bagaruka bakabisenya, bakabikuba na Zeru.”

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana NIYONSENGA Aimé François, yavuze ko usanga abana barwanira ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Telefone zigezweho nyamara batagambiriye kuzifashisha biga ahubwo bashaka kureba nk’amashusho y’urukozasoni, imikino y’amahirwe n’ibindi birangaza.
Ati “Usanga ari ibyo akenshi urubyiruko ari ibyo bahugiyeho aho guharanira icyabateza imbere, bashingiye ko natwe ababyeyi twihugiyeho cyane, cyangwa natwe duhugijwe n’ikoranabuhanga ugasanga twaburiye abana umwanya wo kuganira nabo no kubumva.”
Muri ibi birori hatanzwe ubutumwa mu biganiro, indirimbo, imivugo n'imikino bugaruka ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu burezi no gutegura amashuri kuba igicumbi cy'amizero n'amahoro, kubiba imbuto y'ubuvandimwe n'amahoro no gufasha urubyiruko gutegura ejo hazaza harwo heza.

