Ubuhamya bwa Nkunzwenabake, umwe mu baturage wahinduriwe ubuzima n’umushinga PRISM
Nkunzwenabake Jean Claude, Umuturage wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kanyanza, mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke ahamya ko ubworozi bw’inkoko akora ahereye ku nkunga y’ umushinga PRISM ukorera mu Karere bwahinduriye imibereho ye n’umuryango we, ubu akaba abafasha kwigurira icyo ashaka kandi n’abagize umuryango we bakaba babayeho neza.
PRISM ifasha abaturage benshi binyuze mu kubaha amatungo magufi ndetse no kubaka ibikorwaremezo biyerekeyeho nk’amavuriro y’amatungo, amasoko yayo ndetse n’amabagiro.
Ni umushinga wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ati “Nk’umugenerwabikorwa w’umushinga PRISM wampaye inkoko 10 noroye, zimaze gukura ndazigurisha nkuramo amafaranga y’u Rwanda 105 000, nguza andi 95 000 mu itsinda, nongeraho andi 70 000, mpita mbona inkoko 100. zarakuze, ziratera nkagurisha, amafaranga nkomeza kuyashyira mu itsinda, mbona izindi 100, nunguka ubumenyi ubu mfite inkoko 380, zampesheje inka. Ubu abana banywa amata, imirire yarahindutse.”
asobanura ukuntu ahereye ku nkoko 10 yashoboye kwigurira ishyamba ry’amafaranga 700 000Frw. Kuba akuza imishwi kandi byanatumye abo muri ako gace borora inkoko.
Mu bindi yagezeho harimo igare yaguze, anateganya ko mu gihe kiri imbere azagura moto.
Ati: “PRISM yamfashije kugira aho ngera, ngomba kubyaza umusaruro aya mahirwe, niba nari ngeze ku nkoko 380, ngomba kugera ku nkoko 3 000, 4 000, 5 000. Ndizigama ku buryo nzabigeraho.”
Nkunzwenabake akomeza agira inama abanda baturage babona amahirwe abafasha kwivana mu bukene kuyabyaza umusaruro uko bikwiye kugira ngo n’abandi nabo azabagereho, abanyarwanda bose babashe kwivana mu bukene n’imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Ku wa 23 Mutarama 2026, ubwo Abadepite [UWAMARIYA Odette, Mukampunga Epiphanie na Kanamugire James] bagize Komisiyo y'Imari n'Umutungo bya Lata basuraga Akarere ka Gakenke mu rwego rwo kugenzura ikoreshwa ry’ingengo y'imari mu mezi 6 y'umwaka wa 2025-2026, basuye uyu muturage, bashima uburyo yabashije kubyaza umsuaruro amahirwe yahawe.