Ubuhamya bwa Habumuremyi Wellars wahawe amafaranga yizigamiye muri EJO HEZA

Mu 2017, Leta y’u Rwanda yatangije umushinga w’Ikigega cy’Ubwiteganyirize cyiswe Ejo Heza, ugamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigama by’igihe kirekire, bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, ushobora kuba ari umunyamushahara cyangwa undi muntu wikorera cyangwa ukorera abandi.

Ubu buryo hari abatarahise babugirira icyizere, bafite impungenge z’uko bashobora kutazahabwa amafaranga bizigamiye cyangwa bikagorana, ariko ubu ababuyobotse baratanga ubuhamya bwiza.

Habumuremyi Wellars, umuturage wo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke ni umwe mu bizigaye muri EJO HEZA igitangira ndetse yasabye ayo yizigamiye ayahabwa bitamugoye.

Avuga ko akimara kumva iyi gahunda yari umwarimu ahita yiyandikisha, asaba ko ku mushahara we bazajya bamuzigamiraho 3000Frw. Igihe cyaje kugera abona umwe mu baturage bizigamiye witabye Imana umuryango we ugiye kuyasaba urayahabwa, yongera ubwizigame bwe bugera ku 10000Frw ku Kwezi.

Amaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, Habumuremyi Wellars, yahise ajya gusaba amafaranga yizigamiye muri Ejo Heza. 

Ati “Nagiye ku mukozi ushinzwe ubuhinzi mubaza niba bayampa, ambwira ko ari uburenganzira bwanjye, nahise nandikira umuyobozi mukuru wa RSSB nshyiraho n’ibyangombwa bambwiye, nyuma y’ibyumweru bitatu amafaranga nari maze kuyabona, bayanyujije kuri Telephone.”

Habumuremyi Wellars, yari amaze kwizigamira 260 000Frw yayahawe hiyongereyeho inyungu asaga na 100 000Frw, ahabwa 374 000Frw, ayifashisha mu gukemura ibibazo yari afite muri icyo gihe.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turi imwe mu dufite abaturage bumva akamaro ko gutanga umusanzu w’ubwizigame muri Ejo heza. Umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 warangiye kari ku mwanya wa Kabiri ku rwego rw’Igihugu mu muhigo wa Ejo Heza aho ubwizigame bwari miliyoni 529 699 479Frw mu giye kari kiyemeje kwizigamira miliyoni 350Frw.