Ruli:Yiteje imbere kubera ubuhinzi bw’urusenda
Mujawabega Rozata utuye mu Kagari ka Gikigo, Umurenge wa Ruli avuga ko amaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara abifashijwemo n’ubuhinzi bw’urusenda
Ubu buhinzi Mujawabega yabutangiye mu rwego rwo kwihangira umurimo nyuma y’imyaka 3 aho yabishishikarijwemo na musazawe wahingaga urusenda bityo nawe aza gufata umwanzuro wo guhinga urusenda abona biremeye.

Uyu muhinzi ntangarugero asobanura ko nyuma yo kubona ko igihingwa cy’urusenda gikunze byamufashije gukemura ibibazo by’urugo yahuraga nabyo, ikindi nuko atagisaba umugabo amafaranga yo kugira icyo akora.

Ku bw’ibyo, uyu muhinzi ashimangira ko urusenda rumaze kumugeza ku iterambere aho byamufashije kwigurira inka, abasha kwigurira imyenda agira ati “Ikintu cyose atekereje gukora akigeraho abikesha guhinga urusenda”.

Yakomeje avuga we n’umugabo babashe kwigurira inzu, babasha kurihira abana 3 minerivari ku mashuri y’igenga, baguze inka, imirima ndetse babasha no kwizigamira mu bigo by’imari.

Mujawabega yashishikarije abaturage guhinga urusenda kuko ari igihingwa cyiza, yigisha abaturanyi uko barutera n’uko barufata. Mu buryo bwo kwigira abaturage barashishikarizwa kuyoboka ubuhinzi bw’urusenda kuko rufite akamaro.
Nzabonimana Jean Bosco, utuye mu Mudugudu wa Gatwa,Akagari ka Gikingo, Umurenge wa Ruli ahamya ko yigiye kuri Mujawabega ku gihingwa cy’urusenda akaba yizeye kuzabona umusaruro mwiza.
Gikwerere Patrick