Ruli: Umuturage yiyubakiye inzu ya miliyoni zirenga 50 abikesha ubuhinzi bw’urutoki
Harerimfura Dieogène umuturage utuye mu Murenge wa Ruli ho mu Karere ka Gakenke agaragaza ko amaze kwiteza imbere abikesha ubuhinzi bw’urutoki ahuza n’ubworozi bwa kijyambere bw’inka.

Bimwe mu byo Harerimfura w’imyaka 49 avuga ko amaze kwigezaho harimo inzu ifite agaciro ka miliyoni zirenga 50 yubatse mu rusisiro atuyemo, ni mu gihe nyamara ngo yahoze atuye mu manegeka.

Uyu muturage asobanura ko ubuhinzi bw’urutoki akora bubasha kumwinjiriza nibura ibihumbi mirongo irindwi (70,000) buri cyumweru, asobanura kandi ko n’ubworozi bwa kijyambere nabwo bumwinjiriza andi mafaranga.

Akomeza avuga ko inka za kijyambere yoroye zimuha umukamo ushimishije bityo akaba gukirigita ifaranga, akaba by’umwihariko ahishura ko aherutse kugurisha imfizi yamwinjirije miliyoni imwe n’ibihumbi ijana amafaranga y’u Rwanda (1,100,000Frw).
Ku rundi ruhande, uyu mugabo agaragaza ko yiteguye kwinjiza nibura miliyoni ebyiri muri iri sarura rya kawa kubera ko ngo n’icyo gihingwa yiyemeje kucyitaho mu buryo bwa kijyambere.
Mu bikorwa bye by’ubuhinzi, Harerimfura anasobanura ko yashoboye guha akazi abandi baturage aho nabo bashimangira ko bamaze kwiteza imbere.

Nk’uwitwa Nsanzimana Jean Baptiste agaragaza ko umuryango we ntacyo ushobora kubura kubera ko afite akazi gahoraho kwa Harerimfura kandi kamuhemba neza.
Nshimiyimana Jean Pierre nawe ukora mu mirima y’urutoki ya Harerimfura avuga ko byamufashije kwigurira imirima 2 ihinzemo kawa ndetse n’inanasi.
Mu butumwa Harerimfura atanga ashishikariza abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora. Agira ati: ”Iyo udahinze ntiwasarura.”
Gikwerere Patrick