Ruli: Hafunguwe kumugaragaro uruganda rukaranga kawa rwatwaye asaga miliyoni 200

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2022, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu Nyirarugero Dancille yifatanyije n'Abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa ikorera mu Murenge wa Ruli mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Uruganda rukaranga kawa rufite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 200 harimo inyubako n'ibikoresho.

Uru ruganda rutashywe ruje rwiyongera ku zindi harimo urutonora ibitumbwe ndetse n'urutonora Kawa y'amaganda.

Guverineri yashimiye Ubuyobozi bwa Koperative Dukundekawa n'abanyamuryango bayo imikorere myiza ibaranga n'uburyo bitabiriye guteza imbere igihingwa cya kawa ndetse n'uburyo bakomeje kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu babikesha igihingwa cya kawa.

Yashimiye kandi uruhare bagira mu gushyigikira no guteza imbere gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, zirimo Girinka Munyarwanda na Mituweli; Abasaba gukomeza gufata neza iki igihingwa bongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, kurwanya isuri no gushyira imbaraga mu gukumira igwingira mu bana bato.

Mu butumwa yageneye abahinzi yababwiye ko uruganda rwatashwe rugiye gufasha umuhinzi kwiteza imbere kuko  ikiro cya Kawa ikaranze kijya gukuba kabiri icyo bari basanzwe bagurishirizaho ati “Iterambere rya Dukunde Kawa binyuze muri uru ruganda rukaranga kawa bigomba kugera ku iterambere ry’umuturage kuko agaciro ka Kawa kiyongeye”.

Yasabye abahinzi ba Kawa gukomeza gukorera kawa neza, bagakurikiza inama bagirwa n’abashinzwe ubuhinzi (Agronome), bakongera ubuso bahingaho kawa, bakayikorera ku buryo umusaruro wa kawa wiyongera mu bwiza no mu bwinshi.

Eric Ruganutwari, uhagarariye Umuyobozi w’Ikigo NAEB byumwihariko na Minsiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, akaba Umuyobozi w’Ishami ryo gukurikirana ubwiza ndetse n’amabwiriza y’ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi harimo n’ikawa byumwihariko,

Yavuze ko abahinzi ba Kawa bateye intabwe ikomeye aho ubu bageze ku rwego rwo kuba babasha kwihingira kawa, bakayitunganya mu Karere kabo aho baherereye ndetse bakayikaranga bakaba bageze ku rwego rwo gutanga ikawa yongerewe agaciro.

Mubera Celestin, Perezida wa Koperative Dukunde Kawa avuga ko imashini ikaranga kawa bayiguze hagamijwe guha serivisi abanyamuryango ba Koperative Dukunde Kawa, ababagana ndetse n’abanyarwanda muri rusange kugira ngo bajye  bayibona badakoze urugendo. Yakomeje avuga ko uyu mwaka bateganya kwijiza hagati ya miliyari imwe na miliyoni magana abari.

Nzabanterura Alphonse w’imyaka 70 avuga ko kawa yamufashije kwiyubakira inzu, agura inka akaba afite intumbero yo kwigurira moto yo kujya imufasha mu bikorwa bye.

Ibirori byo gutaha uruganda rushya rwa Koperative Dukunde Kawa byaranzwe kandi no gushyikiriza abanyamuryango b'iyi Koperative inka 46 no gushyikiriza impamyabushobozi urubyiruko 40 rushoje amahugurwa, arimo ayo gufata neza no gutunganya ikawa.

Gikwerere Patrick