Ruli: Bashyikirijwe umuyoboro w’amazi ureshya na kilometero eshanu

Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, nyuma yo gushyikirizwa Umuyoboro w’amazi ureshya na kilometero eshanu, biruhukije imvune baterwaga n’ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma amazi kure no mu bishanga  yajyaga anabagiraho ingaruka ziterwa n’umwanda.

Umuyoboro w’amazi wa Nyarunyinya, unyura mu Midugudu ibiri harimo uwa Gisizi na Nyarunyinya mu Kagari ka Rwesero. Eugenie Kayuje umwe mu baturage agira ati: Twaturukaga muri iyi misozi tukamanuka hasi mu bishanga, tukagerayo twananiwe cyane”.

Aba baturage barimo Nzeyimana Faustin biyemeje kuwufata neza bawurinda icyawangiza dore ko bawubonye bawusonzeye.

Uyu muyoboro wubatsweho amavomo ane muri iyo Midugudu yombi, uzafasha ingo 1761 kubona amazi meza hiyongeyeho ikigo cy’amashuri kiri mu Mudugudu wa Nyarunyinya cyigaho abana b’abanyeshuri basaga 400.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney na we agaragaza ko ufite akamaro cyane yaba ku baturage no muri gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage amazi meza ku ntera itarengeje Metero 500 ndetse no kunoza imiturire cyane ko aka gace kagizwe site yo guturwaho.

Yagize ati: “Ni amazi abaturage bahawe mu gihe turi muri gahunda y’ubukangurambaga budasanzwe bwo kwita ku isuku. Umumaro w’aya mazi kandi ufitanye isano ya hafi cyane no guteza imbere uburezi ”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yagaragaje kandi ko Akarere ka Gakenke kari ku gipimo cya 78% mu kwegereza abaturage amazi meza. Ati: Ni ibipimo tugifite umukoro wo kongera byihuse dufatanyije n’abafatanyabikorwa b’Akarere. Ibi kandi bizajyana no kwihutisha imirimo yo kubaka indi miyoboro y’amazi harimo uwa Coko-Ruli n’indi yatangiye kubakwa ku buryo umwaka utaha wa 2024, ugomba gusiga abaturage nibura bavoma amazi ku ntera itarengeje Metero 500 ku gipimo cy’100%”.

Umuyoboro wa Nyarunyinya, wuzuye utwaye Miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda ukaba warubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke n’umuryango witwa Afrika Jyambere. Uyu ukaba ukuriwe n’Umunyarwandakazi witwa Kandide Mujawashema uba mu gihugu cy’u Bufaransa.

Uje wiyongera ku wundi muyoboro w’amazi wa Rwesero na wo wubatswe n’uwo mufatanyabikorwa ukaba umaze imyaka ibiri wuzuye aho watwaye miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.  Abaturage na bo bashimirwa uruhare rwabo bagiye bagira mu gutanga ubutaka bw’aho wagiye unyuzwa  nta kiguzi.