Ruli. Abaturage 4000 bagejejweho umuyoboro w’amazi meza n’umuturage uhavuka
Hari abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke ubu bafite akanyamuneza ko kuba hashize ukwezi babonye amazi meza bakaba bararuhutse imvune baterwaga no kuvoma kure. Bashimira abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda baza bakemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage.

Ni abaturage bo mu tugari twa Ruli, Rwesero na Jango mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bishimiye ko babonye umuyoboro w’amazi meza ureshya na 9.5 Km uje kubaruhura ibibazo byinshi baterwaga no kutagira amazi meza iwabo. Icyo bahurizaho bose ni imvune baterwaga no kuvoma kure.
Mukanzuzi Cansirdent wavuze mu izina ry’abaturage ba Rwesero avuga ko bashimiye umufatanyabikorwa Candide Mujawashema uvuka mu Kagari ka Rwesero washinze umuryango Africa Jyambere kuko baruhutse umubabaro n’imiruho bari bafite batagira aho bavoma.Yashishikarije ababyeyi kujyana abana mu ishuri ati” Iyimijwe n’ikaramu ntiramburura” ndetse biyemeza gufata neza uyu muyoboro w’amazi.
Niyonsenga Epimaque, avuga ko Candide Mujawashema abateye ishema nisheja rirambuye kuko ibishoboka byose babigezeho ati“Miliyoni 76 yemeye guha Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke ni igikorwa kibashimishije cyane,arakabaho,arakaramba”.
Kankundiye Madelina, avuga ko mbere batarabona uyu muyoboro w’amazi byabagoraga kubona amazi aho bakoraga urugendo rw’isaha imwe cyangwa abiri bajya gushaka amazi ariko ubu barishimye cyane kubera ko umukobwa wabo wize mu bufaransa yabazaniye amazi.

Mujawashema Candide washakishije inkunga yo gukora uyu muyoboro abinyujije mu muryango yashize witwa AFRICA JYAMBERE akorera mu Bufaransa aho amaze imyaka 18 avuga ko yumvaga nta mahoro afite ataresa uwo muhigo kuko mu gihe cyose yatekerezaga ko iwabo nta mazi meza ahari ngo ntibyatumaga atuza.
Igikorwa cyo gutaha uwo muyoboro Ruli-Rwesero-Jango uzageza amazi ku baturage bagera ku 4000 cyanitabiriwe na Depite Murebwayire Christine wibukije abaturage gushyira abana mu ishuri no kujya bazirirkana aho bavuka bakahagirira akamaro.
Hon.Depite Christine Murebwayire yashimiye ubufatanye bwa Association Africa Jyambere n'ubwitange yagaragaje mu gukemura ikibazo cy'amazi, yanasabye abaturage gukomeza gukunda Igihugu cyabo anibutsa ababyeyi kujyana abana mu ishuri kuko kubaka ubumenyi ariko kuzamura Igihugu cyacu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nzamwita Deogratias yagaragaje ko Abanyarwanda baharanira ko Igihugu cyabo gitera imbere aribo bifuzwa kurusha abirirwa barusebereza mu mahanga.
Umuyobozi w'Akarere yasabye abaturage ba Rwesero, kwifashisha aya mazi bagakemura ibibazo by'isuku n'isukura no kwirinda Covid-19, gufata neza umuyoboro wakozwe no kuwusigasira, yashimiye cyane Association Africa Jyambere umufatanyabikorwa mu mushinga wo kuzana amazi ku muyoboro watashywe, yashimiye cyane abaturage imbaraga bakoresheje mu gucukura uyu muyoboro.

Uwo muyoboro wakozwe ku bufatanye bw’umuganda w’abaturage n’inkunga umubyeyi witwa Mujawashema Candide wuzuye utwaye miliyoni 76 z’amafaranga y’u Rwanda hatabariwemo uwu muganda. Abaturage baravuga ko n’abandi bakwiye kujya basubiza amaso inyuma bagateza imbere ibyaro bavukamo.
Ikorwa ry’uwo muyoboro ufite amavomo 9 arimo n’ayasakaye ashobora gukorerwamo n’ubucururuzi bucirirtse ni intambwe ya mbere itewe mu kwagura umuyoboro mugari washyizwe mu igenamigambi ry’Akarere ka Gakenke uzagaburira umujyi wa Ruli biteganyijwe ko uzarangira utwaye 3 milliards/FRw kugeza ubu zitaraboneka.
Gikwerere B.Patrick