Nzabanterura warokotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe inka
Buri mwaka tariki 7 Mata u Rwanda rwifatanya n’amahanga kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Mata 2022, Akarere ka Gakenke ku bufatanye bw’amadini n’amatorero bateguye umunsi wo kwibuka no kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ni umuhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aime François, Umuyobozi wa Ibuka Dunia Sa’adi n’Umuyobozi uhagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero, Acidikoni Habamenshi Cyprien.

Nzabanterura Martin wanyuze mu bihe bibi byinshi kandi bigoye mu 1994 akarokorwa n’Imana, akicirwa n’amatungo yaratunze yahawe inka ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana atatu na mirongo itanu y’u Rwanda (350 000Frw), Aya mafaranga yaguze iyi nka y’imbyeyi akaba yaraturutse mu bwitange bw’abizera mu matorero n’Amadini yo mu Karere ka Gakenke.

Habamenshi Cyprien, uhagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Gakenke avuga ko mu gihe bazirikana abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nabo batekereje uburyo baremera umwe mu barokotse muri Jenoside. Akomeza avuga ko gutanga inka n’ubwo biri mu muco wa kinyarwanda bivuze gutanga icyizere, ubuzima, bivuze gutanga amahoro y’igihe kirekire no kwiyubaka.

Habamenshi akomeza avuga ko inshingano z’amadini n’amatorero atari uguhora bigisha ijambo ry’Imana gusa, ahubwo batekereza no kubuzima bw’abizera, akomeza yihanganisha Abanyarwanda bakomeza kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside. Asoza avuga ko igikorwa cyo kuremera abarokotse kizakomeza no mu matorero atari ku rwego rw’Akarere gusa.

Nzabanterura Martin wahawe inka avuga ko igiye kumuhindurira ubuzima ati “ Iyi nka mpawe igiye kumpindurira ubuzima kuko nta nka nagiraga ariko ubu ngiye kugira itungo murugo rizamfasha kubona ifumbire. Akomeza avuga ko nawe yiteguye kuremera mugenzi we igihe inka yahawe izaba ibyaye, asoza ashimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame wasubije Abanyarwanda agaciro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyima Jean Marie Vianney, mu ijambo rye yavuze ko kuremera uwarokotse byerekana ko bifatanije n’abarokotse muri Jenoside. Akomeza avuga ko ibi bikorwa byo kuremera abarokotse Jenoside bizakomeza no mu minsi ijana, asaba Abanyarwanda gukomeza gufatana urunana rwo kuzirikana ababuriye ubuzima muri Jenoside, hanakomezwa abarokotse.
Yasoje asaba Abanyarwanda by’umwihariko abaturage bo mu Karere ka Gakenke gukomeza kubungabunga umutekano muri iyi minsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Gakenke rwa Buranga rushinguwemo imibiri 1886.