Nyuma yuko hatangijwe umwiherero hasuzumwa ingamba zafatwa kugira ngo Akarere gakomeze guteza imbere umuturage
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18/ Ugushyingo 2022, Mu mwiherero w’iminsi itatu w’Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke uri kubera mu Karere ka Musanze, witabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, Inzengo z’Umutekano zikorera mu Karere, Abafatanyabikorwa, Abayobozi b’Amashami ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere bari mu mwiherero ugiye gusuzumira hamwe uko Akarere karushaho gukomeza guteza imbere Umuturage no kungurana ibitekerezo ku gikwiye gukorwa kugirango dufashe umuturage dushizwe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Atangiza ku mugaragaro umwiherero, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu Nyirarugero Dancille yashimiye abagize Inama Njyanama y'Akarere uburyo ibitekerezo byabo byatumye Akarere kagera ku bipimo byiza bigenderwaho mu mikorere ya buri munsi. Yashimye uburyo Komite Nyobozi ishyira mu bikorwa inama zose ziba zatanzwe.
Guverineri yashimiye kandi abaturage b'Akarere ka Gakenke uruhare rwabo mu iterambere ry'Akarere, aho babasha kwitangira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bityo Akarere ka Gakenke kakaba kageze ku mwanya wa Kabiri ku rwego rw'Igihugu.
Mu ijambo rye kandi, Guverineri yasabye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke gukomeza kwegera abaturage, kubumva, kubakemurira ibibazo no kubakangurira kugira uruhare mu bibakorerwa no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Gukangurira abaturage kwimakaza umuco w'isuku no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'umwaka 2022-2023, bityo AKarere kakazayesa ku gihe.
Yasabye abitabiriye uyu mwiherero ko bagomba gukomeza gukorera hamwe mu gukemura ibibazo by’abaturage hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Yanasabye kandi kuzaza ku mwanya wa mbere mu mihigo ya 2022-2023 ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa (JADF Terimbere Gakenke).


Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, Bwana Mugwiza Telesphore yavuze yuko impamvu bahisemo gukora umwiherero kabiri mu mwaka ari ukwisuzuma bashakira iterambere abaturage ndetse n’iterambere ry’Akarere baharanira kwesa imihigo.
Yakomeje avuga ko uyu mwiherero kandi uje ukurikira icyumweru cy’umujyanama cyatangiye kuva tariki ya 29 Ukwakira kugeza ku 10 uyu mwaka, icyumweru abajyanama basuyemo abaturage mu Mirenge inyuranye bakaganira nabo ndetse bagakemura ibibazo byabo.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, yavuze kandi ko kugira ngo Akarere kabashe gukomeza kuza ku isonga , ni ngombwa guhanga udushya mu mikorere ya buri munsi kandi tugakora nkikipe imwe.


Mu kiganiro yatanze, Umuyobozi wa Transparency mu Rwanda Madamu Ingabire Marie Immaculée gifite insanganyamatsiko igira iti" Imyitwarire y'Abayobozi n'Uruhare rwabo mu kurwanya ruswa". Avuga ko abahanga banyuranye basobanuye ruswa bahuriza kuri ubu busobanuro" gukoresha nabi umwanya cyangwa ububasha uhabwa n'amategeko cyangwa n'akazi ushinzwe hagamijwe inyungu zawe bwite".


Mu kiganiro yatanze kuri iki gucamunsi gifite insanganyamatsiko igira iti" Kubaka Ubudasa bwa Gakenke/District Brand", Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru Dr.Mushaija Geoffrey yavuze ko ubudasa busaba kwiyoroshya, kumenya aho imbogamizi ziri no kumva ko byose bishoboka.


Abagize Inama njyanama y’Akarere ka Gakenke bakomeje kugaragaza ko biteguye neza gushyira mu bikorwa imyanzuro yose ifatirwa muri uyu mwiherero.

Akarere ka Gakenke gakomeje kuza ku isonga muri serivisi zitangwa n'inzego z'ibanze mu myaka ibiri (2021-2022), gahunda ya Ejoheza na Mituweli.
Gikwerere Patrick
.