NIBA MU KAZI WIRIRWA UREBA FILIMI, NUHEMBWA UJYE UVUGA UTI NDIBYE -BESHOBEZA Jean Damascène
Kuri uyu wa 28 Mata 2025, Umuyobozi w'Ishami ry'Abakozi n'Ubutegetsi mu Karere, Bwana BESHOBEZA Jean Damascène, yakiriye abakozi bashya bagiye gutangira inshingano mu myanya itandukanye mu Karere.
Mu mpanuro yabahaye, Bwana BESHOBEZA yababwiye ko hari bamwe mu bakozi bamara kubona akazi, ugasanga aho kuzuza inshingano birirwa muri mudasobwa bareba filimi z’urukozasoni, indirimbo n’ibindi bidafitanye isano n’akazi kabazinduye.
Ati “Nuza mu kazi ukirirwa urebe filimi z’urukozasoni, ukirirwa ureba inidi bidahuye n’akazi, Ukwezi kuzashira uhembwe ariko uzagende uvuga uti ‘Ndi igisambo’”
Mu zindi mpanuro Bwana BESHOBEZA yabahaye harimo ko bagomba kubahiriza amategeko agenga umukozi uri mu kazi na nyuma y’akazi, kwirinda kumena ibanga ry’akazi, Kugisha inama aho badasobanukiwe, aho gukora amakosa, Kwirinda guhangana n'abayobozi, gutanga raporo y’akazi kandi ku gihe.

