Ngukumbuze umusozi wa Kabuye, Umwe mu bice nyaburanga bikunze gusurwa n'abakerarugendo

Umusozi wa Kabuye ni umwe mu misozi miremire kandi myiza itatse u Rwanda, ukaba uhatse amateka yaba ay’Ubwami (Gihanga n'Umukobwa we Nyirarucyaba) hamwe n’amateka y’urugamba rwo Kubohora Igihugu. 

Ni umwe mu bice Nyaburanga by'Akarere ka Gakenke bikunze gusurwa n'abakerarugendo baba Abanyarwanda n'Abanyamahanga. 

Uyu musozi uherereye mu Murenge wa Nemba ariko ku gasongero kawo ukaba uhuriwe ho n'Imirenge itatu ariyo: Nemba, Karambo na Kamubuga. 

Uyu musozi ufite ubutumburuke (altitude) bwa Metero 2,700 uvuye ku nyanja (ASL). Kuva muri Santere ya Gakenke werekeza ku gasongero kawo, uzamuka urugendo rusaga 9Km aho ugenda witegereza imisozi igize Akarere ka Gakenke n'utundi Turere bihana imbibi.

Uri hejuru y'uyu musozi wa Kabuye aba yitegeye Ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Sabyinyo, Bisoke na Kalisimbi hamwe n'Ibiyaga bya Burera na Ruhondo. 

Abashyitsi bageze kuri uyu musozi babona amafunguro afutse abereye igifu y'umwimerere wo mu Karere ka Gakenke n'izindi Serivisi zibibagiza umunaniro baba bahuye nawo bazamuka. Abashyitsi benshi bishimira kuharara kuko hari Camping Site aho barara mu mahema bumva amahumbezi utasanga ahandi.

Umukerarugendo wasuye uyu musozi, nta matsiko atahana kuko ku bufatanye na "Beyond the Gorillas Experience Company" isanzwe ifasha ba Mukerarugendo bawuzamuka, basobanurirwa amateka n'ibice Nyaburanga bitandukanye biri mu Karere ka Gakenke birimo: Umusozi wa Kabuye, Ibuye rya Bagenge, Ivubiro rya Huro, Amateka ya Mbirima na Matovu, ...n'impamvu yihariye ituma buri hamwe muri aho hakundwa n'abahasura.

Kuwa 01 Nyakanga 2025, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimè François, arikumwe n'abahagarariye ibyiciro bitandukanye mu Karere basuye uyu musozi, banyurwa n'ibyiza biwutatse

Nawe, nutegura gutembera, ku rutonde rw’aho uzasura uzahere ku musozi wa Kabuye.