Mukamana yiteje imbere abikesha gukotera inzu
Mukamana Beatha wo mu Mudugudu wa Muguguri mu Kagari ka Mwiyando mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke avuga ko yatangiye gukotera ubwo hubakwaga ikigo Ntango (Poste de Santé) iri mu Butare aho yatangiye afasha abubatsi bigeze aho yiga gukotera inzu mu 2003.
Uyu mubyeyi w’imyaka 43 yakomeje avuga ko yatangiye afasha abubatsi bigeze aho yiga gukotera inzu mu 2003.

Ati “Ubu mbona ibiraka byinshi muri Muzo aho nkakotera amazu ngakuramo amafaranga yo kwifashisha mu byo nkeneye byose.” Akaba amaze kwigurira inka ubu ikaba imaze kubyara inshuro 3, amatungo magufi arimo ihene, akaba afite kandi intego yo kugura indi nka mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.
Aka kazi ko gukotera inzu akunze kugakora afatanyije n’abandi bagore baturanye aho buri wese ahembwa 2000 Frw ku munsi.
Kuri ubu yahawe akazi mu kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Muzo uri kubakirwa abatishoboye mu mushinga w’imyaka itandatu wo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurukire y’ibihe ndetse no guteza imbere imiturire inoze.
Mukamana w’abana batanu yavuze ko usibye gukotera azi no gutera igipande kandi abikora neza.
Mu kazi akora mu kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Muzo uri kubakirwa abatishoboye mu mushinga w’imyaka itandatu yakomeje avuga ko mu gihe agifite aka kazi azakomeza gutanga mituweli ku gihe ndetse no kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza.
Akora akazi ko gukotera inzu afatanyije na mugenzi we witwa Uwimanimfashje Olive.
Uwimanimfashije yavuze ko kwiga ibijyanye no gukotera inzu ndetse no gutera igipande yabyigishijwe na Mukamana Beatha.
Ati “Iyo nakoze mbona amafaranga yo kugura ibyo nkeneye bitabaye ngombwa ko nyasaba umugabo. Umugabo arakora nanjye ngakora tugahuriza mu rugo tukiteza imbere.”
Bavuga ko bateganya gukomeza kongera ubumenyi mu bwubatsi ku buryo bazagera ku rwego rwo kubaka inzu zikomeye.
Bagira inama abandi bagore gutinyuka bagakora imirimo ibateza imbere kuko nabo bashoboye. Ati “ Abagore bo muri uyu Murenge batinyuke baze mbigishe gukotera inzu, burirane ku gikwa maze bakomeze biteze imbere”.
Gikwerere Patrick