Mugunga : Hatangirijwe igihembwe cy'ihinga 2023 A
Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nzeri 2022, mu Karere ka Gakenke hatangijwe igihembwe cy'ihinga 2023A. Ni igihembwe cyatangirijwe mu Murenge wa Mugunga mu gishanga cya Nyarutovu. Abahinga muri iki gishanga bishimira ko igihe cy’ihinga kibasanze baramaze kwegerezwa imbuto nziza n’ifumbire mvaruganda.


Aba ni bamwe mu bahinzi bavuga ko bishimiye ko igihembwe cyihinga gitangiriye igihe. Gusa ngo imbuto yibigori barimo kuyigura ibahenze bakaba basaba ko habaho kongera gusuzuma ibiciro bihari bikaba byagabanuka.

Nyirandaririkiye Jeanette, Umwe mu bahinzi bahinga mu gishanga cya Nyarutovu mu Murenge wa Mugunga avuga ko imbuto y’ibigori yabagezeho ku gihe kandi igihe niki cyo gutera imbuto. Igihembwe cyihinga bacyakiriye neza, bakaba biteze umusaruro mwiza bitewe nuko imbuto yaziye igihe.
Barashimira Ubuyobozi uko bubatekerezaho, bakaba basaba ko mu gihe umusaruro uzaba ugeze hagati, Abayobozi bazaza bakareba aho bahuje ubutaka, uko imyaka imeze no mu gihe cy’isarurara bakongera kubasura bareba ko inama bagiriwe bayikurikije.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Niyonsenga Aimé François avuga ko ibiciro by’imbuto n’inyongeramusaruro n'ubwo byazamutse,umuturage yishyuye ayo yari asanzwe atanga andi yose Leta ikayatanga binyuze muri nkunganire.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yasabye abahinzi kwihutisha igikorwa cyo gutera imbuto bitarenze tariki 15/09/2022, gutera imbuto yemewe no kuzirikana ko mu cyobo kimwe haterwamo intete 2. Kandi ko bakwiriye kubahiriza igipimo cyagenwe cy'ifumbire ishyirwa mu cyobo (Imvaruganda).

Iki gishanga cya Nyarutovu gifite ubuso bungana na hegitari 36 mu gihembwe gishize cyari cyahinzwemo ibishyimbo ariko muri iki gihembwe kikaba cyahinzwemo ibigori.
Gikwerere Patrick