Mu myaka 13 abafite amashanyarazi bikubye inshuro 87
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko kuba baregerejwe amashanyarazi byabafashije mu kwihutisha iterambere ndetse bibarinda kwimukira mu tundi duce twabaga tubarusha amahirwe mu iterambere.
Nyiraneza Devotha ukora ubucuruzi akabuhuza n’ubuhinzi bw’ikawa, yagize ati "Twe mu muryango nashatsemo hahozemo abakire bakomeye bakorera Kigali abandi i Musanze kandi wasangaga barazamukiye inaha bakimuka nyuma kubera babaga bamaze gutera imbere badakeneye gukomeza gucana udutadowa mu bucuruzi."

"Nanjye nakomeje ubu bucuruzi batuzanira amashanyarazi, dutangira gukora amasaha menshi ya nijoro, byarakomeje ndakora n’abandi bimutse barazaga bagasanga ndi gukora nibereye mu mitungo yanjye nkora ubuhinzi n’ubucuruzi ngatera imbere ubu nta gahunda nimwe yatuma nimuka kuko iwacu naho hari iterambere."

Ishimwe Desire nawe yagize ati "Njye narangije amashuri yisumbuye mu 2016 ariko nateganyaga guhita njya mu mujyi. Banyujije hano amashanyarazi turayafata ntangirana salon de coiffure ndogosha ubu nsigaye nkora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka rwiyemezamirimo. Gakenke ifite amahirwe y’iterambere nk’ahandi sinahava."
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimé François, avuga ko urugendo rwo kwegereza abaturage amashanyarazi yahinduye imibereho n’iterambere byabo kandi ko bazakomeza kubyongera.
Yagize ati "Birumvikana ni urugendo rukomeye urebye aho twari turi kuri 0,8% mu 2010 ariko ubu tukaba tugeze kuri 70%. Ntitwavuga ko twagezeyo kuko turakomeza kubagezaho amashanyarazi nk’uko biri muri gahunda ya goverinoma yo kugeza amashanyarazi ku ngo 100% muri uyu mwaka kandi tuzabigeraho kuko twahereye ku bikorwa remezo ubu igisigaye ni ukuyageza ku ngo."
Yakomeje agira ati "Icyo dusaba abaturage ni ukumenya neza ko ibikorwa nka biriya biba byarahenze Leta, bakabibungabunga ariko ikiruta byose ni ukubibyaza umusaruro bagatera imbere nk’uko babyifurijwe n’Umukuru w’Igihugu."

Mu Karere ka Gakenke ku mugezi wa Nyabarongo hari umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwiswe Nyabarongo II, ruzatwara miliyari zikabaka 215 Frw, rukazatanga megawati 43.5 zizafasha kugabanya ikiguzi cy’amashanyarazi mu Rwanda.